Mu by'ukuri urupfu ni ndakumirwa, rushobora kuza nk’umujura nijoro, bamwe bavuga ko gupfa uryamye kandi usinziriye bisa nk’inzira y'amahoro kandi itababaza, mbese koko ni byo?.
Ese kuki abantu bapfa basinziriye ? Nubwo urupfu rushobora kuba
ingingo itoroshye yo kuganira kuri bamwe, muri iyi nkuru turarebera hamwe
impamvu zishobora gutuma hari abantu
basinzira ntibakanguke, zimwe muri izo mpamvu harimo:
Uburozi bwa Monoxide de carbone (Gaz irya umwuka uhumekwa)
Wigeze wumva abantu bapfa basinziriye mu modoka yabo? Cyangwa
se ukumva umuntu ngo yatekeye mu nzu akoresheje Imbabura ubundi ariryamira
babyutse basanga yapfuye? Ibyo byose biterwa no kubura umwuka wo guhumeka.
Carbone monoxide (CO) ni gaz itagira ibara kandi idafite
impumuro nziza ishobora guhitana abantu benshi iyo bahumekeye mu bihaha. Ishobora
kuboneka mu myotsi iva mu modoka, gaz n’ibindi.
Nigute yica? Kwiyongera ku rwego rwa monoxyde de carbone bishobora
guhungabanya urugero rwa ogisijeni itemba mu maraso yawe. Iyo ibi bibaye,
amaraso azenguruka mu mubiri aba atwaye byinshi byangiza ubumara bwa karubone,
aho kuba ogisijeni, iyo byagenze gutyo rero umuntu abura umwuka akaba yahita
apfa ako kanya
Bigenda bite iyo bibaye uri maso? Iyo bibaye uri maso,
ubanza kugira isereri n’isesemi, ukaribwa umutwe ndetse ugacika intege ariko
iyo bibaye usinziriye uhita ugenderako.
Gufatwa n’umutima bitunguranye: Abahanga bavuga ko umuntu
ashobora gupfa asinziriye bitewe no kunanirwa k’umutima ukaba wafata umuntu mu
buryo butunguranye agahita apfa abantu babyuka bagasanga yapfuye.
Gufatwa na zimwe mu ndwara z’ubuhumekero mu kanya gato: Birashoboka umuntu aba asanganywe indwara z’ubuhumekero nka Bronchite, ibihaha, asima n’izindi, akaba
asanzwe azikorana imirimo itandukanye, yaba aryamye yashyizweyo imwe muri izo
ndwara ikagaruka ikaba yahita imuhitana ako kanya.
Src: Healthstatus.com
TANGA IGITECYEREZO