RFL
Kigali

Zimwe mu mpamvu zituma umuntu ashobora kuryama ari muzima akabyuka yapfuye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/09/2020 15:46
0


Mu by'ukuri urupfu ni ndakumirwa, rushobora kuza nk’umujura nijoro, bamwe bavuga ko gupfa uryamye kandi usinziriye bisa nk’inzira y'amahoro kandi itababaza, mbese koko ni byo?.



Ese kuki abantu bapfa basinziriye ? Nubwo urupfu rushobora kuba ingingo itoroshye yo kuganira kuri bamwe, muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu zishobora gutuma hari abantu basinzira ntibakanguke, zimwe muri izo mpamvu harimo:

Uburozi bwa Monoxide de carbone (Gaz irya umwuka uhumekwa)

Wigeze wumva abantu bapfa basinziriye mu modoka yabo? Cyangwa se ukumva umuntu ngo yatekeye mu nzu akoresheje Imbabura ubundi ariryamira babyutse basanga yapfuye? Ibyo byose biterwa no kubura umwuka wo guhumeka.

Carbone monoxide (CO) ni gaz itagira ibara kandi idafite impumuro nziza ishobora guhitana abantu benshi iyo bahumekeye mu bihaha. Ishobora kuboneka mu myotsi iva mu modoka, gaz n’ibindi.

Nigute yica? Kwiyongera ku rwego rwa monoxyde de carbone bishobora guhungabanya urugero rwa ogisijeni itemba mu maraso yawe. Iyo ibi bibaye, amaraso azenguruka mu mubiri aba atwaye byinshi byangiza ubumara bwa karubone, aho kuba ogisijeni, iyo byagenze gutyo rero umuntu abura umwuka akaba yahita apfa ako kanya

Bigenda bite iyo bibaye uri maso? Iyo bibaye uri maso, ubanza kugira isereri n’isesemi, ukaribwa umutwe ndetse ugacika intege ariko iyo bibaye usinziriye uhita ugenderako.

Gufatwa n’umutima bitunguranye: Abahanga bavuga ko umuntu ashobora gupfa asinziriye bitewe no kunanirwa k’umutima ukaba wafata umuntu mu buryo butunguranye agahita apfa abantu babyuka bagasanga yapfuye.

Gufatwa na zimwe mu ndwara z’ubuhumekero mu kanya gato: Birashoboka umuntu aba asanganywe indwara z’ubuhumekero nka Bronchite, ibihaha, asima n’izindi, akaba asanzwe azikorana imirimo itandukanye, yaba aryamye yashyizweyo imwe muri izo ndwara ikagaruka ikaba yahita imuhitana ako kanya.

Src: Healthstatus.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND