RFL
Kigali

Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi w'umuhanga Danny Country ukora injyana itamenyerewe mu Rwanda - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/09/2020 8:20
0


Danny Country ni izina rishya mu muziki nyarwanda, akaba ari izina ry'umusore w'umuhanga cyane mu kuririmba wanabyize ku Nyundo mu ishuri ry'umuziki. N'ubwo iri zina rye ari rishya kuko ari bwo agitangira kuririmba ku giti cye, amaze igihe mu muziki kuko yahoze aririmbana na Yverry mu itsinda ryitwa 'The Worshippers' ryaririmbaga 'Acapella'.



Amazina ye asanzwe ni Danny Ntigurirwa, mu muziki akaba yarahisemo kwitwa Danny Country. Kuri ubu uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere nk'umuhanzi ku giti cye, akaba ari indirimbo yise 'Mama' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushimira ababyeyi b'aba mama ku bwo kwitanga n'urukundo rwabo. Danny Country avuga ko ahagurukanye imbaraga nyinshi cyane ndetse yemeza ko iki ari igihe cye cyo gutanga ubutumwa bwubaka umuryango mugari. Anavuga ko afite indirimbo nyinshi harimo n'izo kuramya Imana.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Danny Country yavuzo ko 'Guma mu rugo' yabaye umwanya mwiza kuri we wo kwitekerezaho ari naho yaje gukura umwanzuro wo gutangira kuririmba ku giti cye, ati "N'ubwo bitari byoroshye ariko nabonye kari agahe keza ko kwitekerezaho". Yavuze ko yahisemo gukora injyana ya Country kuko ari ho yasanze afite imbaraga, ukongeraho ko iyi njyana ifite umwihariko wayo wa Melody n'uburyo ubutumwa buyinyuzemo buba buryoshye cyane. Avuga ko agiye gukora cyane ndetse ngo ukwezi kw'Ukuboza ntikugomba kurangira adashyize hanze izindi ndirimbo 2.


Danny Country yavuze ko atigeze apfusha ubusa ibihe bya 'Guma mu rugo'

Danny Country wasoje amasomo ye ku Nyundo mu mwaka wa 2016 aho yakurikiranye ibijyanye n'amajwi (Vocal), avuga ko gukora umuziki waranawize byoroshya akazi, ati "Navuga ngo byoroshya akazi, mu buryo bwo gukora, urebye uburyo nashakaga kwandika indirimbo mbere byashoboraga kuntwara gutekereza cyane, ariko kuba ibi byose umuntu yarabiciyemo, bakamwereka inzira zo gukoramo mu buryo bworoshye, hari ikintu ku isi hose bakoresha bita ngo tekinike, mu mikino yose ya Football, karate, habamo icyo bita tekinike. No mu muziki habamo izo tekiniki. Bamwe bakunda kuvuga mu rurimi rw'ubu ngo ni kata, izo tekinike rero zorohereza umuntu mu buryo bw'imikorere."

Uyu musore avuga ko kuri ubu ari bwo avutse kuko ari bwo atangiye kuririmba ku giti cye. Yatangaje ko muri we yiyumvamo ko afite itangiriro ryiza ahereye ku ndirimbo atangiranye yitwa 'Mama'. Ni indirimbo yakorewe muri studio ya New Melody. Kuba yarahisemo kwitwa Danny Country, abajijwe niba ataba yariyitiriye iyi njyana ya Country cyangwa se akaba ashaka kumvikanisha ko ari we Mwami wayo, uyu musore yabyamaganiye kure, avuga ko atari we wa mbere uyikoze mu Rwanda, gusa yongeraho ko we agiye kuyikora mu buryo bwagutse, ibisobanuye ko n'ubundi ari we uzaba uyihetse.


Danny Country yagize ati "Oya, kubera ko sinjyewe wayivumbuye, ndumva nta muntu urayikora cyane hano mu Rwanda mu buryo bwagutse, navuga wenda ko ari cyo nzanye ariko hari abo twari dusanzwe tuzi bayikora hanze, ari bo wenda bayidukundishije". Mu gusobanura iyi njyana ya 'Country' ikorwa n'abahanzi b'abahanga, Danny Country yagize ati "Ni injyana buri wese ashobora kwiyumvamo itanga message z'uburyo bw'imibanire, ushobora kuririmba kuri cartier runaka nkavuga ibyiza byayo, nshobora no kuvuga ibibi by'ikintu runaka, itanga message mu buryo bwagutse. Ikindi igira Melody itagoye, codes zayo ziba zoroshye, umuntu uyumva biramubangukira kuba yanayifata, ikindi ntikunda kurambirana ngo ibe ndende.

(...) Igira icyo bita 4/4 (Time signature), ni uburyo babaramo indirimbo nk'uko dushobora kuvuga ngo ikinimba kigenda gutya,...Country yo bayibara 4 kuri 4." Mu gusoza ikiganiro twagiranye n'uyu musore, Danny Country yagize icyo asezeranya abakunzi b'umuziki nyarwanda n'abakunzi be by'umwihariko, ati "Ku kintu nakwizeza abakunzi banjye, ku cyerekeranye n'ibyo ninjiyemo ntabwo nzabatenguha, hari ukuntu umuntu atangira ikintu ariko agahita acika intege, naciye muri byinshi, ubu nafashe umwanzuro, ngiye gushyira imbaraga kuri iyo njyana kandi nizeye ko nzajya nkora ku mitima". 

Twasoza tubibutsa ko Danny Country yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Mama' ikubiyemo ubutumwa bushimira ababyeyi bose b'ama Mama. Amajwi y'iyi ndirimbo yakorewe muri New Melody Record, amashusho yayo atunganywa na Bless World Music. Aririmba iyi ndirimbo ari kumwe n'abaririmbyi b'intyoza bo muri Sebeya Band. Muri iyi ndirimbo, Danny atangira yitaba telefone y'umubyeyi we akamubwira ko ari kumutegurira impano ya 'Surprise'. Aririmbamo ati "Mama ndagukunda, gahorane Imana, njye n'umuryango wose turagushimira. Uri umugisha nahawe na Rurema".


Danny Country yasezeranyije abakunzi b'umuziki ko atazabicisha irungu


Danny Country umuhanzi mushya mu muziki nyarwanda wahereye ku ndirimbo 'Mama'

REBA HANO INDIRIMBO 'MAMA' Y'UMUHANZI W'UMUHANGA DANNY COUNTRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND