RFL
Kigali

Exclusive: Isabelle Kabano wegukanye igihembo mu Bufaransa yavuze uko yakoreye ibitangazamakuru bikomeye n'uko yinjiye muri filime

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2020 11:44
0


Kuri uyu wa 02 Nzeri 2020, ni bwo byatangajwe ko Isabelle Kabano wakinnye muri filime ‘Petit Pays’ y’umuhanzi akaba n’umwanditsi Gaël Faye; yegukanye igihembo mu iserukiramuco rya ‘Film Francophone d’Angoulême’ ribera mu Bufaransa.



'Petit Pays' ni filime ishingiye ku gitabo cy’impapuro 224 yanditswe n’umuraperi w’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa Gaël Faye, ishyirwa ku isoko kuva muri Kanama 2016.

Iyi filime ‘Petit Pays’ yakozwe n’Umufaransa Eric Barbier. Naho umukinnyi w’imena ni Isabelle Kabano ukina witwa Yvonne akaba umubyeyi w’umwana witwa Gabriel ugereranywa na Gaël Faye.

Igitabo cyakomotseho iyi filime cyegukanye ibihembo bikomeye birenze bitanu mu 2016 na kimwe mu 2017. Cyegukanye igihembo cyitwa Prix Goncourt des Lycéens mu, Prix du Premier Roman, Prix Palissy na Prix du Roman FNAC.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Gaël Faye yavuze ko atewe ishema n’uko umwe mu bakinnye muri filime ye yubakiye ahanini ku nkuru y’ubuzima bwe, yegukanye igihembo muri iri serukiramuco rikomeye.

Isabelle Kabano yakinnye muri filime ‘Petity Pays’ yitwa Yvonne. Yamuhesheje kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umugore mwiza witwaye neza agishyikirizwa n’umunya-Canada Evelyn Brochu usanzwe ari umukinnyi wa filime.

Isabelle asanzwe ari umukinnyi wa filime wabigize umwuga. Yakinnye muri filime zirimo ‘Opération Turquoise’ yasohotse mu 2007, ‘Shake Hands with the Devil’, ‘Sometimes in April’ n’izindi zakomeje urugendo rwe rwa Cinema.

Isabelle ni umubyeyi w’abana babiri; umukobwa we arasatira imyaka 17 y’amavuko n’aho umuhungu agejeje imyaka 10. Ni umubyeyi uganira. INYARWANDA yagiranye nawe ikiganiro kihariye agaruka ku buzima bwe bwite, uko yinjiye muri cinema n’uko yarokotse igitero cy’Interahamwe.

INYARWANDA: Isabelle Kabano ni muntu ki? Yakuze ate kugeza abaye uwo ari we uyu munsi?

Isabelle Kabano: Navukiye i Burundi mu 1974, ku babyeyi bari barahunze u Rwanda mu 1973. Hanyuma tujya muri Congo Kinshasa mfite umwaka umwe. Twimukira i Goma muri Kivu mfite imyaka 3.     

Data yakundaga “théâtre” cyane yari n’umuyobozi w’abakinaga amakinamico. Iby’ubuhanzi byatangiriye aho, Data yadushyiraga kuri ‘scène’ kuvuga imivugo.

Rero gukunda gukina byatangiriye aho. Nakinnye no mu ma-théâtre nkuze dushaka amafaranga yo gufasha urugamba rw’Inkotanyi.

Dutashye. Mu 1994, nagiye kwiga muri Kaminuza i Butare mu 1995 aho nize ibijyanye n’itangazamakuru. Twakomeje gukina, ndetse tujya mu itsinda ryo kwiga ‘théâtre’ ryitwaga “Urwintore” ryayoborwaga n’umuhanzi Dorcy Rugamba.

Ndi umuntu ukunda kwizihirwa. Nkanakunda umwuga w’itangazamakuru. Nakoze kuri Radio Rwanda mvuga amakuru mu myaka ya 2000.

Hanyuma mba mu ba mbere bakoze kuri Radio 10 igifungura. Nyobora n’ikinyamakuru kiba mu ndege ya Rwandair kitwa "inzozi".

Ariko nkakunda ikintu cyose gihuye n’ubuhanzi. Naranaririmbaga muri Salus Populi muri Kaminuza i Butare.

INYARWANDA: Uri kuvugwa cyane kubera ko wakinnye muri "Petit Pays" yaguhesheje igihembo. Bigenda bite ngo ubone umwanya muri izi filme zikomeye zifite aho zihuriye n’u Rwanda?

Isabelle Kabano: Kuvuga ko nakinnye muri filime zivuga ku Rwanda ni uko arizo zaje gukorerwa mu Rwanda. Iyo zazaga bashakaga abantu bazi babonye muri ibyo bikorwa byo gukina ‘théâtre’.

Nabonaga bampamagara. Kandi icyo gihe, nta bantu benshi bari bazwi bari muri uwo mwuga. Nuko nafatwaga muri ‘casting’. Kandi mu Rwanda iyo wakinye rimwe, uba uri muri ‘data base’ bagakomeza ku guhamagara iyo bakeneye abakinnyi.

INYARWANDA: Reka tuvuge kuri "Petit Pays" wakinnyemo uri Yvonne. Mbere na mbere wiyumvise ute ubwo Eric Barbier yakubwiraga ko uzakina muri iyi filime?

Isabelle Kabano: Ibyishimo byari byinshi. Kuko iyo ‘Rôle’ yari ‘rôle’ ikomeye cyane. Kandi itanga message ikomeye.

INYARWANDA: Iyi ni filime ishingiye ku gitabo "Petit pays". Mbere yo kubwirwa ko uzayikinamo wari warigeze usoma icyo gitabo?

Isabelle Kabano: Nari nagisomye. Kandi ndagikunda. Bafunguye ikarito y’ibyo bitabo ku Kirezi mbahagaze hejuru ngo ba hite bakimpa. Nabaye uwa mbere kukigura. Ni gitabo nakunze cyane. Ntabwo nashoboraga gutekereza ko bazagikuramo filime. Kandi nkanakinamo.


Isabelle Kabano aganira na Madamu Jeannette Kagame mu muhango wo kumurika filime 'Petit Pays' wabereye muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali/Ku wa 07 Werurwe 2020

INYARWANDA: Uratoranijwe. Ndetse mutangiye no gukina filme byari bimeze bite gukina uriya mwanya?

Nasomye inkuru ya 'Jeunne afrique' yasohotse taliki 21.8 yari ifite umutwe ugira uti: Isabelle Kabano: « En interprétant Yvonne, je suis devenue folle », kubera iki?

Isabelle Kabano: Nko mu gitabo. Ndi umwana w’impunzi. Imikino abana bakinaga, natwe n’iyo twakinaga. Bo bibaga i myembe twebwe yari amapera.

Navukiye i Bujumbura mu Burundi. Nasize yo ‘Marraine’ wanjye ndetse na-ba ‘tantes banjye’. Najyaga yo mu biruhuko, kugeza nkuze i Burundi; hari heza cyane.

Mfite n’abavandimwe bahunze ibibazo bitangiye i Burundi Ndadaye apfuye. Uwo Yvonne mubona (mu gitabo), ni ba-Yvonne nabonye impande yanjye.

Nabanye na ba-Yvonne benshi. Naje mu Rwanda bagisinya amasezerano ya Arusha. Nziko amahoro agarutse. Nk’uko Yvonne yabitekerezaga.

Niga kuri St André mu Ishami rya ‘Lettre et Langues Moderne’. Ibyo natekerezaga, siko byari bimeze. Amacakubiri yari agihari, nagize n’ibibazo ku ishuri.

Umunsi Ndadaye apfa. Nabaga ku Mumena i Nyamirambo kwa Nyirakuru ndasohoka ngiye gusura ‘uncle’ wanjye ku Kimihurura.

Ngeze ku muhanda, bus yari yuzuye mo Interahamwe iranyirukansa ivuga ngo tubonye Inkotanyi yishe Ndadaye (Wabaye Perezida w’u Burundi mu 1993 watowe n’abaturage wishwe amaze iminsi 102 ayobora)

Bari bafite n’imipanga, ninjira mu rupango ntazi ndihisha. Muri Werurwe, warakangukaga ugasanga batemye umuntu bamutaye mu mwoboko. Nabyiboneye n’amaso yanjye ku Gitega i Nyamirambo.

Mama yahise ampamagara yari kuri Goma abonye abantu bari bamaze kwicwa i Gikondo. Asaba njye na Nyirakuru kuva mu Rwanda. Nyirakuru na ‘famille’ baranga.

Ntaha ibyumweru bitatu mbere y’uko Jenoside y’Abatutsi itangira. Tugarutse, nsanga bose barabishe n’inshuti nari narabonye.

Ibyo byose byegeraga amateka ya Yvonne. Gukina rero iyo ‘rôle byari bikomeye. Kuko nabonye abantu bameze nka Yvonne. Gukina rero, hageze igihe mbabara nka Yvonne banditse mu gitabo.

INYARWANDA: Gukina muri filime ‘Petit Pays’ byanaguhesheje igihembo. Ni igihembo kivuze iki kuri wowe? Ese ubona warabikesheje iki kugitwara?

Isabelle Kabano: Icyo mbikesha ni abarebye iyi filime. Byarantunguye kubona iki gihembo. Byanteye ishema. Kandi bitera ishema n’Igihugu.

Cyanatumye ntekereza ko nakomeza gukina filime. Mfite ibyishimo byinshi kuko navugiye abagore bose babayeho nka Yvonne na ndetse bakibaho uko, bababaye cyane. Nabaye umuvugizi wabo. Kandi nkifuza ko bakomera bagakomeza kubaho.

INYARWANDA: Uri umubyeyi; inshingano zo kurera no gukina filime izihuza ute?

Isabelle Kabano: Ntakibazo ngira iyo nkina. Nagiye muri ‘tournage’ ku gisenyi ukwezi n’igice; bakaza kunsura. Kandi ni ubwa mbere nkinnye role insaba iminsi ingana gutya.

Mbese ntabwo byari bikomeye cyane. Kandi ubu kubera ikoranabuhanga biba bimeze nk'aho muba muri kumwe.

INYARWANDA: Ukwibyara gutera ineza. Mu bana bawe hari uwatangiye urugendo nk'urwawe rwo gukina filime?

Isabelle Kabano: Umuhungu wanjye arabikunda cyane. Avuga ko azabikora ari mukuru.

INYARWANDA: Turabashimiye ku kiganiro cyiza muduhaye!

Isabelle Kabano: Murakoze nawe!!!!

Isabelle Kabano (ubanza ibumoso) umukinnyi w'imena muri filime 'Petit Pays' ya Gael Faye

Isabelle yavuze ko igihembo cy'umukunnyi w'umugore mwiza yegukanye kigiye gutuma arushaho mu rugendo rwe rwa Cinema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND