RFL
Kigali

50 Cent yifatiye ku gahanga umuraperi mugenzi we T.I amubwira ko ntaho bahuriye muri muzika

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/09/2020 11:41
0


Ni kenshi cyane abahanzi basa n’abasuzugurana mu buryo bwa muzika, mu njyana ya Hip Hop mu bihugu bitandukanye usanga abaraperi bamwe batemera ko hari ubarusha. Ubu umuraperi wo muri Amerika wamamaye nka 50 Cent yifatiye ku gahanda umuhanzi mugenzi we T.I. amubwira ko amurusha umuziki yewe no ku isoko rya muzika batahangana na gato.



Nimugoroba wo kuwa Kane, aba baraperi bombi bagiye bavuga ku gitekerezo cyo gukora imwe mu ntambara zizwi cyane kuri Instagram zitangizwa n’abahanzi aho umwe yibasira undi akaba yamusuzugura mu buryo bwa muzika. T.I. yashotoye 50 Cent amubwira ko yareba itariki bakiyerekana bakareba umuhanga mu kuririmba.

50 Cent reveals healthy habits

50Cent

50 Cent akimara kumva ijambo rya T.I yahise ajya ku rukuta rwe rwa Twitter yandika amagambo menshi kandi atari meza, amwe anenga uyu muhanzi, anamubwira ko we ari umuhanzi uhenze kandi wagurishije ibihangano bye byinshi, mbese amuhamiriza ko yaba yagereranije ibitagereranywa.

Amwe mu magambo ya 50Cent yagize ati: “Muvandimwe! Ubwanwa bwawe ntabwo buhuye n’umuziki wawe, urabizi ko nagurishije Miliyoni 10 z’ibihangano muri Album yanjye ya Kabiri, ubu bivuzeko wowe aricyo gihe cyo gukora”.

Uyu muraperi 50Cent akomeza kuri tweeter ati: "Noneho ndashaka kuvuga ngo; Ndabizi neza ko utazigera wumva ukuntu nkuruta, reba ndetse uruhu rwanjye rwijimye rw’umukara.Ndi urugero rwiza rw'umugabo kukurusha. ”

Yakomeje atanga urugero rumwihaniza aho yashyizeho ifoto yanditseho ati: “Nubwo Inzuki yasobanurira Isazi ko ubuki buruta imyanda, Isazi ntiyabyumva”.

t-i-defends-controversial-comments-on-testing-his-daughters-virginity

Umuraperi T.I

Abaraperi bombi 50 Cent na Clifford Joseph Harris Jr uzwi nka T.I, bari mu bigaruriye imitima ya benshi ku Isi mu njyana ya Hip Hop.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND