RFL
Kigali

Gentil Misigaro n'umugore we Rhoda bibarutse imfura y'umuhungu bise Abraham - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2020 7:13
0


Mu gitondo cy'uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeli 2020 ku isaha y'i Kigali ni bwo humvikanye inkuru nziza mu muryango w'umuhanzi Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Buri munsi', 'Biratungana' n'izindi zijyana benshi mu Mwuka, ko yibarutse imfura y'umuhungu hamwe n'umugore we Rhoda Misigaro babana mu gihugu cya Canada.



Gentil Misigaro umuhanzi ufite izina rikomeye cyane mu muziki wa Gospel yabwiye INYARWANDA ko imfura ye yayise 'Abraham'. Yahanuriye uyu mwana we avuga ko azaba umukozi w'Imana udasanzwe ari nayo mpamvu yamwise Abraham. Yagize ati "Twishimiye cyane impano idasanzwe Imana iduhaye kuri uyu munsi. Iduhaye umwana w'umuhungu mwiza, ufite ubuzima bwiza. Azaba umukozi w'Imana udasanzwe, niyo mpamvu twamwise Abraham".

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Gentil Misigaro yavuze ko nyuma yo kwibaruka imfura, buri kintu cyahindutse. Yavuze ko umutima we usazwe n'ibyishimo, ubuzima bwe bukaba bubonye igisobanuro kurusha mbere bigizwemo uruhare n'umuhungu we. Yavuze ko Isi yakiriye umuntu munini, ari we mfura ye 'Abraham' yahanuriye kuzaba umukozi w'Imana udasanzwe. Yunzemo ati "Papa na mama baragukunda". Yashimiye cyane umugore we Rhoda wamushimishije bikomeye, amubwira ko amukunda ubuziraherezo. Yanashimiye kandi buri umwe wese wabasengeye, ababahaye impano ndetse n'ubutumwa.

Tariki 16 Werurwe 2019 ni bwo Gentil Misigaro yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Rhoda Misigaro mu muhango wabereye mu rusengero New Life Bible Church ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, basezeranywa na Pastor Aaron Ruhimbya wa ERC Kimisagara. Ubukwe bwabo bwari ibirori byiyongereye ku bindi dore ko kuri iyo tariki ari nabwo Rhoda yizihiza isabukuru y'amavuko. Akoresheje ijwi rye, Gentil Misigaro yagize ati "Uri umukobwa mwiza umeze nk'abamarayika. Isabukuru nziza mugore wanjye kuri uyu munsi w'ubukwe." 


Rhoda Mugiraneza (Rhoda Misigaro) ateruye imfura ye na Gentil Misigaro

Ubu bukwe babukoze nyuma y'icyumweru kimwe Gentil Misigaro akoreye mu Rwanda igitaramo cy'amateka ari nacyo cya mbere yari ahakoreye. Muri iki gitaramo cyabaye kuwa 10 Werurwe 2019 kikabera mu ihema rya Camp Kigali ni bwo Gentil Misigaro yerekanye bwa mbere umukunzi we Rhoda baburaga iminsi micye bakarushinga. Ni igitaramo kitazibagirana mu mateka dore ko cyahembuye imitima ya benshi, cyikitabirwa n'abantu benshi cyane barimo n'ab'ibyamamare nka King James, Apotre Masasu, Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Uncle Austin, Alex Muyoboke, Kavutse Olivier, Miss Shanitah n'abandi.


Gentil Misigaro yerekanye umukunzi we mu gitaramo cy'amateka yakoreye i Kigali


Igitaramo cya mbere cya Gentil cyitabiriwe na benshi barimo n'ibyamamare

Gentil & Rhoda bibarutse imfura yabo nyuma y'iminsi micye bagaragaye mu ndirimbo 'Uwaneshereje' yahurijwemo abanyempano mu kuririmba bo mu muryango wabo, akaba ari indirimbo yanditswe n'ababyeyi ba Gentil Misigaro mu 1986 mbere y'uko bibaruka abana babo. Iyi ndrimbo yagiye hanze kuwa 25 Nyakanga 2020 isohokana n'amashusho yayo. Ni yo ndirimbo ya mbere Rhoda yagaragayemo dore ko atari yagaragara na rimwe mu ndirimbo z'umugabo we umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel. Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo abantu 10 bo mu muryango wa Bishop Dr Mutabazi Shadrack se wa Gentil Misigaro.

REBA HANO 'UWANESHEREJE' IGARAGARAMO RHODA UBWO YARI AKURIWE


Gentil Misigaro n'umugore we bari mu byishimo batewe no kwibaruka imfura

Ubwo Rhoda Misigaro yari akuriwe

Ubutumwa Gentil Misigaro yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram


Ubwo Gentil yari ageze mu Rwanda aje gukora igitaramo n'ubukwe yakiriwe n'abanyamakuru benshi cyane


Byari kuwa 1 Werurwe 2019 ubwo Gentil Misigaro yakirwaga i Kanombe ku kibuga cy'indege n'umukunzi we Rhoda Mugiraneza nyuma y'imyaka myinshi bari bamaze batabonana, ibi byabaye mu bwiru bukomeye kuko iyi foto yafotowe gusa na InyaRwanda.com kuko bari bagerageje kubihisha itangazamakuru ryari rimaze kubaha ikaze mu Rwanda ariko birazwi ko InyaRwanda.com nta kintu wayihisha ku makuru y'imyidagaduro cyane cyane ay'ibyamamare.

UKO BYARI BIMEZE MU BUKWE BWA GENTIL MISIGARO NA RHODA

Adrien Misigaro ni we wari 'Parrain' wa Gentil Misigaro


Byari ibyishimo bikomeye ku munsi w'ubukwe bwabo

REBA HANO UMUHANGO W'UBUKWE BWA GENTIL & RHODA


REBA HANO INDIRIMBO 'UWANESHEREJE' IGARAGARAMO GENTIL & RHODA


REBA HANO INDIRIMBO 'BURI MUNSI' YA GENTIL MISIGARO FT ADRIEN MISIGARO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND