RFL
Kigali

Itsinda Jumpy Boyz amaraso mashya muri muzika ryashyize hanze indirimbo “Animateri” yibutsa ibihe abanyuze mu ishuri-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/09/2020 18:13
0


Buri munsi impano zigenda zigarara hirya no hino mu gihugu. Ubu itsinda Jumpy Boyz rigizwe n’abahanzi babibi, ryashyize hanze indirimbo ryise “Animateri” yibutsa ubuzima abantu bize mu mashuri yisumbuye cyane cyane mu bigo bicumbikira abayigamo bararamo.



Jumpy Boyz, igizwe na Rugema Kirenga Hector wiyita “Vendrick19” muri muzika na Ndayisaba Zerubabel wiyita “The Paz”. Bakorera muzika mu karere ka Muhanga. Impano yabo yatangiye biga mu mashuri yisumbuye, bombi basa nk’abangana mu bukure dore ko bafite imyaka 18 y’amavuko.


Nk’uko INYARWANDA.COM idahwema kugaragaza abanyempano batandukanye haba mu bya muzika, imideli, imikino itandukanye n’ibindi, ubu twaganiriye na Jumpy Bozy batangaza intumbero bafite muri muzika n'aho bifuza kugera ku ruhando rwa muzika. Mu kiganiro na Vendrick19, umwe mu bagize iri tsinda, yatangaje ko baje muri muzika kandi ko bazakomeza gukora indirimbo zitanga ubumwa mu gihe cyose.

Bemeza ko n'ubwo bitoroshye bazakomeza guhatana mu njyana ya Rap. Mu magambo ye yagize ati: “Twifuza ko umuziki wacu uzagera kure ukamenyekana, ibi tuzabigeraho kubera gukora cyane no kudacika intege, mu butumwa dutanga bugomba kuba bufite ireme ku buryo uzajya yumva indirimbo azagira icyo yumvamo”.


Akomeza ahamya ko nubwo bakorera muzika yabo i Muhanga ntaho impano itagaragarira mu gihe utanga ubutumwa bwiza. Jumpy Boyz bafite indirimbo zitandukanye zirimo Miracles n’izindi bitegura gusohora.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “ANIMATERI” YA JUMPY BOYZ


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND