RFL
Kigali

Tuyisenge Intore ari gukora Album y’indirimbo 30 z’uturere, 5 z’intara n’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2020 15:15
2


Umuhanzi Tuyisenge Intore akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi mu Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo ya 19 iri kuri Album yise “Unkumbuje u Rwanda” izagaragaza umwihariko wa buri karere, Intara n’Umujyi wa Kigali.



Iyi ndirimbo ya 19 yakoreye Akarere ka Karongi, yabanjirijwe n’izindi ndirimbo zirimo ‘Nyabihu’, ‘Burera’, ‘Gasabo’, ‘Kirehe’, ‘Gisagara’, ‘Nyagatare’ n’izindi.  Mu ndirimbo ye "Karame Karongi" yagaragaje ubwiza bw'u Rwanda, by'umwihariko mu Karere ka Karongi. Yerekanye ibyagezweho muri aka karere n'ahari amahirwe abashoramari bakwiye gushora imari.

Igaragaza ahantu watemberera ukarushaho kugubwa neza bitewe n'ubwiza bw'aka karere kabereye ubukerarugendo. Iyi ndirimbo kandi igaragaza uruhare rw'imiyoborere myiza mu iterambere ry'abaturage ba Karongi aho abayobozi n'abayoborwa buzuzanya.

Karongi nka kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda kateruye gahamagara u Rwanda kati "Rwanda we, U Rwanda narwo ruti "Karame Karongi uri inkingi ya Mwamba" mu iterambere ryanjye (Rwanda).

Ibi u Rwanda rukabishingira kuri Gaz Methan icukurwa mu Kiyaga cya Kivu, Icyayi cya Gisovu, Urutare rwa Ndaba, ibigabiro bya Rwabugiri, imidugudu y'ikitegererezo, imihanda cyane cyane uhuza aka karere n'utundi turere cyane cyane two mu Burengerazuba.

Iyi ndirimbo ikubiye ku muzingo (Album) yitwa "Unkumbuje u Rwanda" ya Tuyisenge Intore, izaba iriho indirimbo z'uturere 30, intara n' Umujyi wa Kigali.

Izaba ikubiye mo ibyagezweho n'ahari amahirwe hakwiye gushorwa imari; akarere ku kandi. Ibi bizafasha kurushaho kumenya u Rwanda nk’uko Tuyisenge Intore yabibwiye INYARWANDA. Ati “Iyi Album izagaragara mu miyoborere, iterambere, ahari amahirwe maze ba rwiyemeza mirimo nababwira iki.”

Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo "Karame Karongi" yitegura gusohora izindi ndirimbo z’utundi turere, ahereye muri tumwe two mu Majyaruguru n’utwo mu Majyepfo.

Tuyisenge avuga ko iyi Album izaba iriho indirimbo 36 zirimo 30 z’uturere, indirimbo 5 z’Intara n’Umujyi wa Kigali n’indirimbo ya 36 ‘Unkumbuje u Rwanda’ ariyo yitiriwe iyi Album. Iyi Album igeze muri 2/3. Ndetse iri gutunganywa n’aba-Producer batandukanye bo mu Rwanda.

Umuhanzi Tuyisenge Intore yasohoye amashusho y'indirimbo yise "Karame Karongi"

Tuyisenge Intore ari gukora kuri Album izasozwa n'indirimbo yayitiriye yise "Unkumbuje u Rwanda"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA 19 KURI ALBUM "UNKUMBUJE U RWANDA" YA TUYISENGE INTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sanzimana evariste2 years ago
    intore.tuyisenge jadodie nkwandicyiye nifuzakuba umwemubabyinnyibawe
  • Nizeyimana philemo1 year ago
    Nkunda ibihangano byawe komereza aho kbx





Inyarwanda BACKGROUND