Hari igihe umuhungu abona umukobwa akumva amwiyumvisemo bikaba ngombwa ko ashaka uburyo bwo kumwegera.
Bisaba rero ko hari
ibibazo umubaza bikurura amarangamutima ye ariko ukirinda ko biba ibibazo
bidahwitse kuko byatuma agusuzugura.
Urugero rw’ikibazo
kidahwitse wabaza umukobwa akagusuzugura ni nko kumubaza ngo ‘uwo musatsi ni
uwawe?’, ‘Ese urukundo wamazemo igihe kirekire ni urwigihe kingana iki?’, ‘Ese
wambwiye ko witwa nde?’
Kubaza umukobwa
utubazo nk’utu bituma yumva ko utamuhaye agaciro akaba yatangira kukugendera
kure nyamara wowe ushaka ko akwegera.
Hari rero ibibazo bya
ngombwa wabaza umukobwa ushaka ko mutangiza ikiganiro bigatuma akwiyumvamo
agatangira kukwegera.
1. Ukunda iki mu kwishimisha? Bituma
yumva ko ushobora kuba wamufasha mu kwishima.
2. Haba hari ikintu wigeze
gukunda ukagitakaza? Ugikeneyemo ubufasha? Ibi bituma yumva ko utewe ishema no
kumufasha kongera kugarura ibyishimo.
3. Inshuti zawe n’umuryango wawe
bamerewe bate? Yumva ko umwitayeho ndetse ukeneye no kumenya ubuzima bw’abo
akunda bari hafi ye bigatuma afunguka akakwiyumvamo
4. Usa nk’umuntu ufite inzozi, ni
iki kigutera akanyabugabo? Ibi bituma akwiyumvamo akabona ko wamubonye nk’umunyembaraga,
umunyamuhate mbese umuntu w’umumaro.
Hari rero n’ibindi bibazo byinshi
wabaza umukobwa ushaka kumwegera ngo muganire ariko burya ibanga muri byo ni
ukumubaza ibibazo bituma yivugaho ubwe.
Niba ushaka gutuma umukobwa
akwegera, mubaze ibibazo bituma yumva yisanzuye ku buryo muganira bigashyira
kera ukavangamo n’udukino. Mubere inyangamugayo kuva muhuye, nakubaza ikibazo
umusubize udaciye ku ruhande. Uzabona aho uhera umugira inshuti isanzwe,
bidatinze unamubwire akakuri ku mutima.
Src: ghclues.com
TANGA IGITECYEREZO