RFL
Kigali

Kabano Isabelle yegukanye igihembo mu Bufaransa abicyesha filime ‘Petit Pays’ ya Gaël Faye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2020 10:09
0


Umunyarwandakazi Isabelle Kabano yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa filime abicyesha filime yitwa “Petit Pays” ya Gaël Faye yakinnyemo ari mu bakinnyi b’imena.



Isabelle yegukanye iki gihembo mu iserukiramuco ryitwa “Film Francophone d’Angoulême [FFA]” ryabereye ahitwa Angoulême mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa ryabaye kuva ku wa 28 Kanama kugera mu ijoro ry’uyu wa 02 Nzeri 2020.

Iri serukiramuco ryatangijwe mu 2008 riha ibihembo abakinnyi ba filime, Producer, filime zahize izindi n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rwa Cinema babarizwa mu bihugu binyamuryango bikoresha ururimi rw’Igifaransa. 

Faye yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko anezerewe kandi ashimishijwe no kuba Isabelle Kabano yegukanye iki gihembo abicyesha filime ye yakinnyemo nka Yvonne.

Uyu muhanzi witegura kumurika Album ya Gatanu yise ‘Lundi Mechant’, yavuze kandi ko yishimira umuhate Isabelle Kabano ashyira mu rugendo rwe rwo gukina filime kinyamwuga.

Ati “Nshuti yanjye ndagushimiye cyane ku bw’iki gihembo watsindiye Kabano Isabelle kandi nishimiye n’umuhate n’imbaraga ushyira mu kwerekana impano yawe ya nyayo.” Isabelle Kabano wegukanye iki gihembo yashimye ababitegura, avuga ati “Ahubwo rero”.

Mu bandi begukanye ibi bihembo muri iri serukiramuco barimo Samir Guesmi wo mu Bufaransa, Emmanuel Courcol, Sofian Khammes, Machini de Tétshim et Frank Mukunday bo muri Congo, Catherine Lepage wo muri Canada n’abandi.

Filime ‘Petit Pays’ yahesheje igihembo Isabelle yakozwemo igitabo cyiswe ‘Gahugu Gato’ gifite amapaji 191. Kivuga k’ubuzima bw’umwana w’umuhungu Gabi, Umwana nk’abandi, we niko yibona ku myaka 10 y’amavuko.

We n’umuryango bari batuye mu Burundi ahagana mu 1992, aho avuga ku buzima bwe n’ubw’abashuti be bari mu kigero kimwe.

Mu gihe Gabi yifuzaga ku guma mu itetero, imikino n’urugomo na bagenzi be mu mihanda ya Bujumbura, Intambara y’amako mu Burundi ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 byabareye imbogamizi

We n’abashuti be byabagizeho ingaruka zikomeye, aho bamwe baje kwivuruguta mu bwicanyi n’intambara nubwo bari bakiri abana bato bo kurerwa. Gabi we yageragezaga kubihungira mu bitabo yasomaga. Ikibazo.

Igitabo “Gahugu gato” kigaruka ku mateka y’urubyiruko rwo mu karere k’ibiyaga bigari. Amateka ya Gaby uvugwa muri iki gitabo asa n’aya bana nkawe bavukijwe ubuto n’amateka y’urugomo n’intambara byaranze aka karere.

Isabelle Kabano yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza mu Bufaransa abicyesha filime 'Petit Pays'


Umukinnyi wa filime Isabelle Kabano yishimiye igihembo yegukanye

Gael Faye yashimye umuhate Kabano Isabelle agaragaza mu rugendo rwe rwo gukina filime






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND