RFL
Kigali

Amb. Prof Mathilde, Rev Rutayisire na Bishop Rucyahana batumiwe muri 'Rwandan Christian Convention' igiye kuba ku nshuro ya 6

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2020 11:02
0


Rwandan Christian Convention, igiterane ngarukamwaka gihuriza hamwe Abanyarwanda baba mu mahanga mu ntego nyamukuru yo kunga ubumwe bw’abenegihugu binyuze mu madini n'amatorero babarizwamo, muri uyu mwaka wa 2020 kigiye kuba ku nshuro ya 6.



Igiterane 'Rwanda Christian Convention' cyo muri uyu mwaka kizaba kuwa Gatandatu tariki 05/9/2020 saa Sita za ku manywa ku isaha ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku isaha y'i Kigali mu Rwanda. Kizabera mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana. 

Iki giterane kizitabirwa n'abantu 100 gusa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 gihangayikishje Isi, abandi bazagikurikira banatange ibitekerezo bifashishije ikoranabuhanga rya Zoom. Kizatambuka kandi ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Christian Coalition ari zo Facebook ndetse na Youtube.

Muri iki giterane hatumiwe abakozi b'Imana batandukanye ari bo Rev Dr. Canon Antoine Rutayisire, Musenyeri John Rucyahana n'umuramyi Adrien Misigaro umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Umushyitsi Mukuru ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Prof. Mukantabana Mathilde.

Emmanuel Gatorano Umuyobozi w'Amatorero y'Abanyarwanda akorera hanze y'u Rwanda (Rwanda Christian Coalition/RCC) yabwiye INYARWANDA ko iki giterane kimaze gutanga umusaruro ufatika. Yagize ati: "Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi cyane kuko buri giterane uko abantu baza ntabwo ari ko basohoka, habaho gukira mu mitima y'abantu, harimo no gukizwa mu ijambo ry'Imana, abantu bakakira agakiza." 

Yunzemo ko muri iki giterane bibutsa abanyarwanda kumenya agaciro kabo bakamenya ko ari abanyarwanda kuruta ibindi byose ndetse bakishimira kuba abanyarwanda. Ikindi bakora ni ugukebura amatorero n'amadini bakayasaba gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe ariko ikiruta byose bagakomeza gukunda igihugu cyabo cy'u Rwanda. 

Ati: "Urabona ko mu matorero harimo intambara mu bakristo,tubasaba gushyira hamwe kuko dukwiriye gusenyera umugozi umwe, kandi ikiruta byose tugakomeza tugakunda igihugu cyacu cyatubyaye."

Emmanuel Gatorano arashimira cyane Ambasade y'u Rwanda ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba ikomeje kubatera inkunga mu buryo butandukanye muri iki gikorwa cya Rwandan Christian Convention. Yibukije abanyarwanda ko intego y'iki giterane ari ukwimakaza Ubumwe, Ubwiyunge n'Urukundo mu banyarwanda.


Rwandan Christian Convention igiye kuba ku nshuro ya 6 


Gatorano Emmanuel Umuyobozi wa Rwana Christian Coalition


Adrien Misigaro ni we muramyi watumiwe mu giterane cy'uyu mwaka

IGITERANE 'RWANDA CHRISTIAN CONVENTION' KIGIYE KUBA KU NSHURO YA 6







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND