Kigali

Lebanon igihugu kiri kurindimuka uko bwije n'uko bukeye

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:3/09/2020 9:26
0

Mu ntangiro za Kanama ni bwo ibitangazamakuru mpuzamahanga; mu mitwe y’inkuru zabyo hataburagamo igihugu cya Lebanon (Libani). Usibye kuba muri uko kwezi ari bwo iki gihugu cyibasiwe n’iturika ridasanzwe rikibasira ibikorwaremezo by’ibanze, iyi nsanganya yongeye gushimangira ko ubukungu bw’iki gihugu ntaho buhagaze.



Ku itariki ya 4 Kanama uyu mwaka ni bwo umurwa mukuru wa Lebanon, Beirut wibasiwe bikomeye n’iturika ridasanzwe. Iri turika imvano yaryo yaje guhuzwa n’inkongi yafashe ububiko bwarimo ibinyabutabire bwa Amonium Nitrate bisaga toni 3000. Iri turika ryambuye ubuzima abagera kuri 200, abandi 6000 barakomereka mu buryo butandukanye.

Usibye kwibasira ubuzima bw’abaturage, iri turika ryibasiye n’ibikorwa remezo nk’amavuriro, amashuri, amavuriro, icyambu cya Beirut cyari ikigega cyanyuragaho 85% mu bitunga abaturage b’iki gihugu, ndetse n’ibindi. Iri turika, nkuko bigaragara ryahungabanyije byinshi mu bukungu bw’iki gihugu dore ko ibarura ryakozwe ryasenze ibikorwa byangiritse bifite agaciro ka miriyari $5. Nyamara iki kiza cyabaye nkigihuhura ubukungu dore ko n’ubundi bwasaga nubugana aharindimuka.

Kuva umwaka ushize, ubukungu bwa Lebanon bwahananutse ku rwego rwo hejuru. Ibi, byateye n’imyigaragambyo ikabije yasabaga ko ubuyobozi buri muri icyo gihugu bwakwegura dore ko ari bwo bwitirirwa kuba nyirabayazana w’ihananuka ry’ubukungu. Indi ngingo nyamukuru itakwirengagizwa dore ko na yo igerekwa kuri ibi bazo by’ukungu bw’iki gihugu ari ruswa ndetse no kunyereza umutungo wa leta byikorwa n’abashinzwe kureberera abaturage bashinzwe.

John Barsa uhagarariye gahunda ya USAID muri Lebanon, yatangaje ko igihugu cye cyafashe umurongo wo gufasha abaturage b’iki gihugu inkunga itabanje kunyura mu bayobozi. Lebanon iri ku myanya wa 135 ku rutonde rw’ibihugu 180 mu bijyanye no kubatwa na ruswa nkuko bitangazwa n’umuryango Transparency International.

Magingo aya iki gihugu kirashaka kwiyubaka ari nako gikeneye amaboko y’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga. Hari imiryango mpuzamahanga nk’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu (IMF) na Banki y’Isi byagaragaje impungenge mu kurekura inkunga n’imyenda kubera gutinya ko nayo mafaranga atanyerezwa ntagire icyo amarira iterambere ry’ikin gihugu. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND