RFL
Kigali

COVID-19: Ubwiyongere bwa miliyoni 47 z’ abagore n’ abakobwa mu bukene

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:3/09/2020 7:49
0


Mu mibare mishya yashyizwe hanze n’ Amashami y’ Umuryango w’ Abibumbye, yerekana ko icyorezo cya COVID-19 kizongera icyuho kiri hagati y’ abagabo n’ abagore bari mu bukene.



Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku bagore, ndetse n’ irishinzwe gahunda z’ iterambere (UNDP), bashyize hanze imibare mishya yerekana uburyo abagore bazagirwaho ingaruka kurusha abagabo, bitewe n’ icyorezo cya covid-19.

N’ ubwo iyi mibare igaragaza ko abagore bazagerwaho n’ingaruka z’ ubukene bitewe na covid-19, byari byitezwe ko ikigero cy’ abagore bari mu bukene cyari bugabanukeho 2.7% hagati y’ imyaka ya 2019 na 2021. Gusa ubu biratekerezwa ko ishobora kwiyongera ku kigero cya 9.1%.

Iyi mibare yashyizwe hanze nyuma y’ ubushakashatsi, yerekana ko ku bagore bazibasirwa ari abari mubihe byabo byo kororoka. Byerekanwa ko mu mwaka wa 2021 mu bagabo 100 bari mu myaka ya 25 na 34 kandi bari mu bukene bukabije, hazajya haba hari abagore 118. Iyi raporo yerekana ko iki cyuho kizakomeza kwiyongera kugeza aho abagore 121 bazajya baba ari abakene ku bagabo 100 mu mwaka wa 2030.

Muri raporo y’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku bagore, yerekana ko mu mwaka wa 2021 abagera kuri miliyoni 96 bazajya mu bukene bukabije bitewena n’icyorezo cya covid-19. Ni mugihe miliyoni 47 muri abo, bazaba ari abagore n’ abakobwa.

Muri rusange, imibare y’ abagore n’ abakobwa bari mu bukene bukabije iziyongera igere kuri miliyoni 435.

Kuba mu bukene bukabije bivuze ko uba utunzwe n’ amadorali 1.90$ ku munsi cyangwa nawo ntiwuzure. Iyi raporo yerekana ndetse ko imibare y’ubwiyongere bw’ abagore n’ abakobwa bari mu bukene bukabije, itazasubira ku mibare yariho mbere y’ uko covid-19 ibaho kugeza mu mwaka 2030. Bivuze ko imibare izongera kugabanuka byibura mu mwaka wa 2030.

Icyorezo cya covid-19 kizateza ubukene bukabije mu bice bitandukanye by’ Isi. Gusa, mu bagore ubu bari mu bukene abagera kuri 59% babarizwa mu bice byo Munsi y’ Ubutayu bwa Sahara (Afurika), cyane ko iyi nyigo inashimangira ko iki gice cy’ Isi kizakomeza kugira abari mu bukene bukabije cyane mu Isi.

Byihariye, mu majyepfo ya Asia naho hazibasirwa n’ ubukene bukabije nk’ uko byerekanwa muri iyi nyigo. Mu mwaka wa 2019, Banki y’ Isi yagaragaje ko mu majyepfo ya Asia no munsi y’ Ubutayu bwa Sahari, ariho hatuye 85% y’ abakene b’ isi yose—abagera kuri miliyoni 629.

Kuri ubu, byerekanwa ko aya majyepfo ya Asia mu mwaka wa 2030, abagabo 100 bari mu myaka ya 25-34 bari mu bukene, hazajya haba hari abagore 129. Ni ubwiyongere ku ruhande rw’ abagore buzaba buvuye ku 188 mu mwaka wa 2021.

Ahanini byemezwa ko abagore mu babuze akazi kubera covid-19 bari ku isongo. Bishimangirwa n’ uko wasangaga aribo bakora imirimo yo murugo, gusukura ahantu hatandukanye, iyo guca inshuro (idahoraho), ndetse n’ iyindi itandukanye kandi yibasiwe cyane na gahunda ya guma murugo—nka za resitora, kudandaza, n’ibindi.

Hashingiwe kuri ibyo rero, byemezwa ko ahanini abagore aribo babuze imirimo cyane muri ibi bihe bya covid-19 kurusha abagabo.

Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye rikurikirana iby’ imirimo (ILO), ryerekana ko abagera kuri 72% mu Isi babuze imirimo bakoraga yo mungo z’ abantu bitewe na covid-19.

Mu gihe bigaragara ko iki kibazo giteye inkeke, iyi nyigo itanga n’ icyaba umuti aho yerekana ko byazafata 0.14% by’ umusaruro mbumbe w’ isi (tiriyari 2$) kugira ngo bazahure abaru mu bukene bukabije mu mwaka wa 2030. 

Achim Steiner, umuyobozi wa UNDP, we agaragaza ko abagore n’ abakobwa barenga miliyoni 100 bakurwa mu bukene, igihe za guverinoma zishyizeho ingamba zemye, zirimo; uburezi kuri bose, gahunda zo kuboneza urubyaro, ndetse n’umushahara ungana kuri bose.

Src: World Bank, UNDP, UN, Reuters, Aljazeera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND