RFL
Kigali

Ibihe 5 by’ingenzi bitazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/09/2020 18:41
0


Kuva mu 1896 umupira w’amaguru ugeze mu rw’imisozi igihumbi uzanwe n’Abamisiyoneri b’Abadage ku ngoma y’Umwami Musinga kugeza magingo aya, ni kimwe mu bibitse kandi bibumbatiye amateka y’ibyishimo by’abanyarwanda, bituma hari ibihe bitandukanye by’ingenzi bihora bizirikanwa kandi bitazanava mu ntekerezo z’abarutuye.



Nubwo bitakunze kubaho kenshi, gusa gacye byabaye byatumaga imitima y’Abanyarwanda isusuruka, imitima yabo ikuzura akamwemwe n’akanyamuneza.

Kuvuga amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda bisaba kubijyanisha na Gatete Jimmy rutahizamu w’abanyarwanda, kuko ibyishimo bikomeye bitarongera kubaho mu myaka 16 ishize, uyu mugabo wafatwaga nk’udasanzwe mu rw’imisozi igihumbi yanditse ku ndiba z’imitima ya bene kanyarwanda.

Nubwo ruhago nyarwanda yagiye igira ibirori bitandukanye biturutse ku ikipe y’igihugu ‘ Amavubi’ ndetse n’ama club, Inyarwanda yaguhitiyemo ibihe 5 by’ingenzi bitazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda:

5. Rayon Sports ikatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2018


Nta gihe kinini giciyemo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bongera kugaragaza urukundo rukomeye bafitiye ruhago.

Ibi byagaragaye mu byishimo bikomeye byiganjemo amarangamutima, ubwo bibagirwaga icyitwa ibitotsi, bakarara ku kibuga cy’indege bategereje Rayon Sports yari ikubutse muri Mozambique aho yari ivanye intsinzi ikomeye yari ifite icyo ivuze mu mateka, nyuma yo gutsindira Costa do Sol i Kigali ibitego 3-0, i Maputo Rayon igatsindwa 2-0, igahita ikatisha itike yo kujya mu matsinda ku nshuro ya mbere muri CAF Confederations Cup.

Nyuma yuko Rayon Sports igeze i Kigali, ibirori byakomereje kuri Stade ya Kigali, kugeza bukeye. Ibirori nk’ibi bikaba byaraherukaga mu 2003.

Rayon Sports yabyitwayemo neza mu mikino y’amatsinda aho yayavuyemo yemye, ikagarukira muri ¼ isezerewe na Enyimba yo muri Nigeria.

4. Amavubi U-17 ibona itike yo gukina igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere


Mu 2011 nyuma y’umukino u Rwanda rwari rumaze gutsindamo Misiri y’abatarengeje imyaka 17, igitego 1-0 cyatsinzwe na Faustin Usengimana, cyatumye u Rwanda rwandika amateka akomeye ku nshuro ya mbere yo gukatisha itike y’igikombe cy’Isi.

Iyi tike yazanye ibyishimo bitaherukaga mu mujyi wa Kigali dore ko ikipe nkuru y’Amavubi yo yasaga n’itakarije icyizere cyose cy'abakunzi b‘umupira w’amaguru.

3. Rayon Sports ikura igikombe cya CECAFA muri Zanzibar mu 1998


Nyuma y’imyaka hafi 4 gusa u Rwanda ruvuye mu mahano yarugwiriye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bakeneye ikibahuriza hamwe bakongera gusangira ibyishimo nk'uko byahoze mbere.

Rayon Sports yari yegukanye igikombe cya shampiyona, niyo yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA ryari ryabereye muri Zanzibar.

Ya Mana yumva amasengesho y’Abanyarwanda yaherekeje Rayon Sports kugeza yegukanye iki gikombe cyifuzwaga i Kigali.

Ibitego bya Mbusa Kombi Billy na Zapy Mula byatumye Rayon Sports itsinda Mlandege yo muri Zanzibar igihugu cyari cyanakiriye irushwana ibitego 2-1, inayitwara igikombe.

Iki gikombe cyahaye ibyishimo bidasanzwe Abanyarwanda bari bamaze igihe barihebye, bari mu bwigunge.

2. Ikipe y’igihugu ya Rwanda B yegukana CECAFA mu 1999


Ikipe ya Rwanda B itarahabwaga amahirwe kuko yari yazamutse mu itsinda rya kane ku giceri nyuma y’aho yakurikiye Kenya yari iya mbere, gusa ntiyatenguha abanyarwanda kuko muri ¼ yatsinze Ethiopia igitego 1-0.

Amakipe y’u Rwanda yombi yageze muri kimwe cya kabiri gusa Rwanda A ihura n’akaga isezererwa na Kenya kuri penaliti 4-1 mu gihe Rwanda B yo yisengereye u Burundi ibunyabika ibitego 2-1.

Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Rwanda B yagombaga kwesurana na Kenya bari bahuriye mu itsinda rya kane.

Imbere ya Pasteur Bizimungu wari Perezida wa Repubulika icyo gihe na General Major Paul Kagame wari Visi Perezida ndetse n’imbaga y’abafana bari buzuye stade Amahoro, Rwanda B yihereranye Kenya iyitsinda ibitego 3-1 byatsinzwe na Ndindiri Mugaruka, Nshizirungu Hubert Bebe na Juma Munyaneza watsinze agashinguracumu.

Iki gikombe cyashimishije Abanyarwanda ku rwego rwo hejuru, ku buryo byagize n’uruhare mu kwiyunga kwabo nyuma y'uko imitima yari yarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

1.U Rwanda rukatisha itike ya CAN 2004 nyuma yo gutsindira Uganda mu rugo mu 2003


Bwari bwo bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ itsindiye kujya mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika.

Tariki ya 6 Nyakanga 2003 nyuma y’urugendo rutoroshye nibwo abakinnyi b’Amavubi besheje umuhigo wo kujyana u Rwanda mu gikombe cya Afurika mu 2004, maze ibyishimo n’umunezero bisakara mu gihugu hose.

Ni nyuma yo gutsinda Imisambi ya Uganda igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu w’Abanyarwanda GATETE Jimmy wari umaze gukomereka mu mutwe.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino wari wabereye muri Uganda, umukuru w’igihugu Paul Kagame yahise yohereza indege ijya kuzana abakinnyi ako kanya, maze we na Madamu we ndetse n’imbaga y’Abanyarwanda bajya kubategereza ku kibuga cy’indege.

Nyuma yo gusesekara ku kibuga cy’indege i Kanombe bakakirwa nk’Abami, ibirori by’imbaturamugabo byakomereje kuri Stade Amahoro aho bishimye ijoro ryose kugeza mu gitondo. Iyi ni intsinzi itazigera yibagirana mu mitwe y’abanyarwanda, kugeza ku buvivi n’ubuvivure.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND