RFL
Kigali

Abaraperi babiri b’impano ihambaye GSB na Groly Majesty bigaragaje baduhishurira byinshi-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/09/2020 20:04
0


Impano ni kimwe mu bintu bigira umuntu uwo ari we, iyo ukora ikintu udafitemo impano akenshi ntugera ku ntego wihaye. Ubu twahuje abaraperi babiri (GSB na Groly Majesty) bafite impano ihambaye mu njyana ya Hip Hop, badutangariza byinshi n’intumbero bafite muri muzika Nyarwanda.



Injyana ya Hip Hop mu Rwanda usanga abenshi bayishyigikira muri iyi minsi. Igihangano cy’umuntu gikundwa kubera ubuhanga n’ubutumwa atambutsa muri rubanda. Abaraperi babiri badusuye, berekanye impano yabo muri Rap.


GSB hamwe na Groly Majesty

GSB, umwe mu baraperi bari kuzamuka neza cyane mwamenye mu ndirimbo yise “Akarwa’ yemera ko impano ye ifite bake mu Rwanda kandi ko izaguka mu minsi iri imbere.


Naho, Groly Majesty nawe ku ruhande rwe yemera ko Hip Hop imutembera mu maraso kandi abantu benshi bazasobanukirwa uwo ari we mu minsi ya vuba. Avuga ko umugore we usanga amushyikigira mu bya muzika by'akarusho akaba umukunzi wa muzika muri rusange.

KANDA HANO UREBE IMPANO Y’ABA BARAPERI, GSB NAGROLY MAJESTY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND