RFL
Kigali

USA: Ikigo Chadwick yizeho kigiye kwishyurira abanyeshuri mu gihe cy’umwaka na nimero yakinanaga ikurwe mu kibuga

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/09/2020 12:11
0


Ikigezweho kuri nyakwigendera Chadwick Boseman ni uko ikigo yizeyo cyitwa T.L Hanna High School kigiye gutanga amahirwe ku banyeshuri bamwe bakigira ubuntu mu gihe cy’umwaka mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuntu ufatwa nk’inyenyeri y’abirabura bakina filime wamenyekanye muri Marvel.



Umuyobozi w’iki kigo cya T.L Hanna High School giherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika iki cyamamare Chadwick cyigiye Walter Mayfield yatangaje ko bagiye kugira abo baha amahirwe yo kwiga muri icyo kigo ku buntu (Boseman Memorial Scholarship) nk’ikimenyetso kuri Boseman ndetse abazahabwa amahirwe bakazahiga umwaka wose batishyura.

Mayfield yakomeje avuga ko intego ari ugukomeza gushyigikira no kwita kuri iki gikorwa kizamara umwaka, ahishura ko iki kigo ayoboye kizatakazamo asaga ibihumbi 100 by’amadorari kugeza iki gikorwa kirangiye. Walter kandi yavuze ko abantu bishyize hamwe batangiye gukusanya inkunga iki gikorwa nyirizina kitaranatangira bigaragaza agaciro bagihaye.

Umuryango Boseman ufatanyije n’ubuyobozi bwa T.L Hanna High School bagiye kurebera hamwe abakwiriye aya mahirwe. Uwatozaga Chadwick Boseman umukino wa Basketball kuri iki kigo yatangaje ko agiye kureba uko yaganira n’ubuyobozi bw’iki kigo kuburyo numero 32 Boseman yambaraga bayikura mu kibuga ntizongere kwambarwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Yagize ati “Uriya musore yari umuhanga ndetse yari umwe mu bagize itsinda ry’abo nifashishaga mu kibuga, ntabwo twigeze dutekereza ku kintu cyo kuba twaruhutsa numero uriya Boseman yambaraga kuva na mbere ariko iki ni cyo gihe cyiza cyo kubitekerezaho kandi bigakorwa”. Iki gikorwa cyo gutanga amahirwe yo kwigira ubuntu ku banyeshuri bamwe nigikorwa kizaba kibaye icya kabiri nyuma y’icya James Radio Kennedy.

Boseman yakinnye umupira w'amaboko Basketball mu kigo cya T.L Hanna High School

Chadwick Boseman yapfuye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 28 Kanama 2020 afite imyaka 43 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND