RFL
Kigali

Ikiganiro na Precious Nina, umunyarwandakazi wakoranye indirimbo n’umunyamerika Brian Nhira uri mu bafite igikundiro –VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2020 15:35
0

Umunyarwandakazi w’umuramyi Precious Nina Mugwiza ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko umunyamerika Brian Nhira ufite igikundiro muri iki gihe amwifashishije mu ndirimbo ye bise "Unozondida Here" isanzwe izwi nka 'Would You Still Love Me?'.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 48’ yatunganyijwe na Jasper Nhira, Brian Nhira, Faith Nhira na Sonia Nhira.

Brian Nhira na Precious Nina Mugwiza baririmbye iyi ndirimbo mu rurimi rukoreshwa muri Zimbabwe. Iyi ndirimbo bayise ‘Unozondida Here’ mu gihe isanzwe yitwa ‘Would You Still Love Me’.

Precious Nina Mugwiza uri kubarizwa muri Amerika yabwiye INYARWANDA, ko yahuriye na Brian mu Mujyi wa Dallas mu ifatwa ry’amajwi n’amashusho y’itsinda ryitwa Closer-USA.

Uyu muhanzikazi avuga ko hashize iminsi ari bwo Brian yamusabye ko yaririmba mu ndirimbo ‘Unozondida Here’ yasohotse uyu munsi.

Precious Nina avuga ko hari byinshi yigiye kuri Brian mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, birimo kwita kuri buri kimwe mu muziki we.

Uyu mukobwa uherutse gusubiramo indirimbo "Oceans" ya Hillsong United yavuze kandi ko afite indirimbo nyinshi agiye gusohora zirimo izo yarakonye n'abahanzi bakomeye

Uyu mukobwa avuga ko iyi ndirimbo ivuze ko umuziki we uri kugera ku rwego mpuzamahanga. Ati “Iyi ndirimbo ivuze ko ndi kwagura umuziki, uri kugera ku rwego mpuzamahanga. Ikindi ni uguhagararira Igihugu cyacu aho turi hose mu byiza gusa.”

Yavuze ko ashima Imana, kandi ko yishimiye kuba yarahuriye muri iyi ndirimbo n’umuhanzi w’umuhanga ufite inkomoko muri Afurika.

Brian Nhira wakoranye indirimbo na Precious Nina ni umuhanzi w’umunyamerika ufite inkomoko muri Zimbabwe w’umuririmbyi wamuritse ‘EP’ ya mbere yise “Hope”.

Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo ‘Would You Still Love Me’ yasohoye mu 2017, yanaririmbye mu rurimi rwo muri Espagne.

Ni indirimbo yamwaguriye igikundiro, aririmba mu birori by’abarushinze n’ahandi mu bitaramo bikomeye byahesheje ishema Zimbabwe akomokamo.

Uyu musore afite indirimbo ‘Love, Love’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1. Yasohotse ku wa 29 Gicurasi 2019.

Brian anazwi cyane mu ndirimbo ‘Till Death Do Us Part’ yarebwe n’abantu barenga miliyoni 6 yakoreye amashusho amugaragaza yarushinze mu 2018. Unamwibuke mu ndirimbo ‘Love’ icuranze mu buryo bwa akusitike

Uyu musore yamenyekanye birushijeho binanyuze mu irushanwa ry’umuziki ry’abanyempano ‘NBC’S The Voice’ ryabaga ku nshuro ya cumi.

Yakuriye mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatangiriye kuririmba afite imyaka ine y’amavuko aririmba mu rusengero umuryango we wasengeragamo.

Mu 2016, uyu musore yaririmbye indirimbo ‘Jesus Loves Me’ yifashishije konti ye ya Facebook ayitura abanyeshuri b’ahitwa Hehe Cazzell.

Brian ni umwe mu bababarizwaga mu itsinda ry’umunyamuziki Pharrell Williams. Yanabaye mu itsinda rya Adam Levin. We n’umuryango we batuye muri Amerika kuva mu 1988.   

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko umuryango we watuye muri Amerika mu buryo bw’abatunguye. Kuko se yagiye muri Amerika ashaka gukomeza amashuri yiga muri Kaminuza ya Oklahoma bituma umuryango we uhimukira.

Umuramyi Precious Nina wakoranye indirimbo na Brian yamenyekanye mu ndirimbo 'Ugutabarwa', 'Muri Wowe' yafatanije na Yvan Ngenzi n'izindi nyinshi.

Yamamaye anakundwa na benshi kubera ubuhanga bwihariye afite mu miririmbire. Kuri ubu, Precious Nina ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera amasomo.

Ni umukobwa usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu bafasha abahanzi batandukanye mu kuririmba mu bitaramo bitandukanye.

Mu bahanzi bakomeye bahuriye ku rubyiniro barimo umunya-Afurika y’Epfo Benjamin Dube wakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda. Bari babanje guhuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Umuhanzikazi Precious Nina yakoranye indirimbo n'umunyamerika Brian ugezweho muri iki gihe

Brian yanditse avuga ko yishimiye gukorana indirimbo n'umuhanzi Brian w'umuhanga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UNOZIDINDA HERE" YA BRIAN NHIRA NA PRECIOUS NINA MUGWIZA

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND