Umuhanzi R Kelly yatabawe ubwo umwe mu mfungwa yageragezaga kumwicisha ikaramu amusanze mu cyumba yari aryamyemo.
R Kelly ufungiye muri gereza ya Metropolitan Correctional
Center mu mujyi wa Chicago aherutse gutabarwa ubwo umwe mu mfungwa bafunganywe
muri iyi gereza ageregeje kumwica akoresheje ikaramu nk'uko byatangajwe n’umwunganizi
we mu mategeko.
Ku munsi wo kuwa gatatu w’icyumweru dusoje nibwo umwe
mu mfungwa bivugwa ko yari yishushanyijeho ibishushanyo (Tattoo) mu maso,
handitseho amagambo atuka abashinzwe umutekano, yinjiye mu cyumba R Kelly ari
aryamyemo atangira kumukubita mu mutwe anagerageza kumujomba ikaramu gusa iyi mfungwa
yahise ifatwa itarakomeretsa Kelly.
R Kelly yatabawe ubwo yari agiye kwicishwa ikaramu
Umuhanzi R Kelly afungiye muri gereza yo mu mujyi wa
Chicago nyuma y’uko akurikiranweho ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohotera
rishingiye ku gitsina ibyaha byose ahakana, akaba ategereje kujyanwa imbere y’urukiko.
Umwunganizi mu mategeko wa R Kelly Bwana Greenberg
yavuze ko iyi mfungwa na R Kelly batari baziranye (nta bucuti bafitanye) akaba akurikiranweho
ibyaha bitandukanye by’urugomo kandi ko ari umuntu utubaha amategeko.
Greenberg yakomeje avuga ko iyi mfungwa yari yarakajwe
n'uko bahagaritse gusurwa muri gereza, nyuma y’uko habaye imyigaragambyo hanze
ya gereza ikozwe n’abashyigikiye R Kelly basaba ko yarekurwa. Amakuru avuga ko
R Kelly yahise ashyirwa mu cyumba cya wenyine mu rwego rwo kumucungira
umutekano.
Si ubwa mbere uyu mugabo asagariwe n’imfungwa muri
gereza dore ko no mu kwezi dusoje, nabwo yatabawe ubwo umwe mu mfungwa
yamukubitaga amuziza ko kubera imyigaragambyo y’abakunzi be yaberaga hanze ya
gereza yatumye ubuyobozi bwa gereza buhagarika ibikorwa byo gusura muri gereza.
Src: Hot 97 & Music News
TANGA IGITECYEREZO