Muri rusange abakobwa cyangwa se abagore ntabwo bakunda kuvuga ku bijyanye n’amarangamutima yabo kuko akenshi baba bafite isoni bitewe n’uko ahanini batekereza ko abasore cyangwa abagabo ari bo bakwiye gutera intambwe yo kubabwira ko babakunda.
Ubusanzwe abantu b’igitsinagore ntibakunda kuvuga ku byiyumviro byabo ahubwo babigaragarisha amarenga cyangwa se ibikorwa bitandukanye. Aha rero niho tugiye kurebera hamwe icyo biba bishatse kuvuga iyo umukobwa cyangwa se umugore akoze igikorwa cyo kunama imbere y’umusore cyangwa umugabo:
Ashobora kuba ashidikanya ko umukunda akaba yabikora
kugirango arebe uko wifata, abakobwa cyangwa se abagore bagira ibyiyumviro
byinshi kuruta abasore ariko ikibazo cyabo nyamukuru nuko batabasha kubisohora
mu Kanwa kabo ngo batobore babivuge, nubona umukobwa cyangwa umugore yunamye
imbere yawe uzamenye ko ashobora kuba ataramenya
neza niba umukunda cyngwa se utamukunda.
Ashobora kubikora kuko ari bwo buryo asigaranye bwo
kukubwira ko agukunda: abakobwa ntibagira ubutwari bwo gutera intambwe ngo
bavuge ko bakunda umusore na cyane ko
hari n’abasore bagira isoni zo kubibwira abakobwa , bigora abakobwa cyane rero
kwegera abasore bakababwira icyo umutima wabo wifuza ari naho bahera bunama
imbere y’abasore nk’ikimenyetso cyerekana ko bakunze umusore runaka.
Ashobora kubikora ku
bw’impanuka cyangwa se hari ikintu ataye hasi ashaka gutora bigatuma yunama,
abasore cyangwa se abagabo ntimuzumve ko igihe cyose ubonye umukobwa cyangwa
umugore yunamye imbere yawe hari ikintu ashatse kukubwira kijyanye n'amarangamutima ahubwo birashoboka ko
abikoze ku bw’impanuka.
The Sun.co.uk
TANGA IGITECYEREZO