RFL
Kigali

Akon yatangaje ko umujyi wa 'Akon City' ugiye gutangira kubakwa

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:2/09/2020 11:12
0


Mu kiganiro Akon umuhanzi w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Senegal yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko umwaka utaha imirimo yo kubaka umujyi wa Akon city ari bwo izatangira. Akon, amazina ye nyakuri ni Aliaune Badara Thiam, ni we watangiye kubwira iby'uyu mujyi abirabura bakomoka muri Afurika baba muri Amerika.



Akon akaba asobanura ko yabonye ko "benshi mu birabura bakomoka muri Afurika batazi umuco wabo."Rero nashakaga kubaka umujyi cyangwa umushinga nk'uyu uzabereka ko bafite ahandi bakwita iwabo" Amagambo yatangajwe na Akon. Yongeraho ati: "Mu gihe uje uvuye muri Amerika, cyangwa i Burayi cyangwa mu yandi mahanga, ukumva ushaka gusura Afurika, turashaka ko Senegal iba ahantu ha mbere uzahagarara".

Mu mwaka wa 2018 nibwo umuhanzi Akon yatangaje ko agiye kuzubaka umujyi uzamwitirirwa ‘Akon City’.Ibi rero yongeye kubishimangira ku munsi wo kuwambere ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Nubwo yavuze ibi ariko Yavuze ko atavuga abashoramari babirimo ariko ko kimwe cya gatatu cya miliyari esheshatu z'amadorari ya Amerika yari akenewe yamaze kuboneka.

Uwakoze igishushanyo cy’uyu mujyi Hussein Bakri, umuhanga mu bwubatsi yavuze ko niwuzura uzaturwa n'abantu bagera ku bihumbi 300,000. Uyu ntabwo ariwo mushinga wa mbere umuhanzi Akon azaba akoze dore ko asanzwe afite umushinga yise 'Akon Lighting Africa' umaze kugeza amashanyarazi ku baturage batari bayafite mu bihugu birenga 10 muri Afurika.

Src: bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND