RFL
Kigali

CAF yamenyesheje APR FC na AS Kigali igihe zizatangirira gukina imikino nyafurika

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/09/2020 11:01
0


Amakipe ya AS Kigali na APR FC azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika mu mwaka w’imikino wa 2020/21 yamenyeshejwe igihe azatangirira imikino y’ijonjora rya mbere nk'uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’.



Kuri uyu wa 1 Nzeri 2020, CAF yatangaje ko umukino ubanza mu ijonjora ry’ibanze mu irushanwa rya Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo n’irya CAF Confederation Cup rihuza ayatwaye ibikombe by’igihugu, yombi azatangira hagati ya tariki ya 20-22 Ugushyingo 2020.

Imikino yo kwishyura muri aya marushanwa ateganyijwe kuba hagati ya tariki 27-29 Ugushyingo 2020.

CAF yatangaje ko amakipe yabonye itike yo gukina aya marushanwa afite kugeza tariki ya 20 Ukwakira, kuba yatangaje ko azitabira iyi mikino, akanuzuza ibirebana n’ibyangombwa ‘CAF Licencing’.

Kuva Tariki ya 21 Ukwakira kugeza Tariki ya 05 Ugushyingo uyu mwaka, amakipe azaba ari kwandikisha abakinnyi azakoresha muri aya marushanwa, hazongerwaho kandi ibyumweru 2 nyuma byo kwandikisha abakinnyi ku makipe akiri mu marushanwa.

AP FRC yegukanye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, izasohokera u Rwanda mu irushanwa rya CAF champions League, mu gihe AS Kigali yungukiye mu kuba igikombe cy’Amahoro kitarakinwe ihita ibona itike yo gusohokera u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations cup mu mwaka utaha.

Intego y'aya makipe azasohokera u Rwanda muri aya marushanwa, ni ukugera mu mikino yo mu matsinda. Gusa biteye inkeke kuba ibikorwa by’imikino mu Rwanda bitarafungurwa ngo amakipe atangire imyitozo, yitegure iyi mikino isigaje amezi asaga abiri ngo itangire.

APR FC izasohokera u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League

AS Kigali izasohokera u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND