Musk witegura gukora igikoresho ahamya ko kizashyirwa mu bwonko bwa muntu kikabasha kubwongerere ubwenge yaciye agahigo ko gutunga agera kuri miliyari $115.4 bimushyira ku mwanya wa 3 akurikira Jeff Bezos utunze agera kuri milyari $205 na Bill Gate utunze $126. Ese ni iki kiri inyuma y’urwunguko rwa Elon Musk mu gihe abandi Covid-19 yabazahaje?.
Elon Musk ni
umugabo ufite inkomoko muri Africa, akaba atuye muri Amerika aho afite ibigo
bikomeye mu ikoranabuhanga twavuga nka Tesla yabaye icyogere mu gukora imodoka zigezweho ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bya rutura ndetse akagira
na Space X ikora ubucuruzi bwo kujya mu Isanzure.
Nyuma y'uko
ikigo cya Tesla imali yacyo yiyongereye ndetse n’imigabane yacyo agaciro kayo
kakikuba, ejo uyu mugabo yiriwe ari we mukire wa 3 ku Isi kuko umugabane muri Tesla wari wazamutse ukagera kuri 12%, gusa kuri uyu wa 2 Nzeri 2020, yahise
asubira ku mwanya wa 4 kuko yahise asubira inyuma ya miliyari zisaga $4, Mark Zuckerberg ahita yisubiza umwanya we kuko atunze agera kuri miliyari $112
naho Musk atunze agera $110.
Uyu mugabo
ni we wenyine ku Isi ushobora kuba akoze agashya ko kunguka amafaranga agera
kuri miliyari $87.7 mu mwaka umwe.
Mbere y'uko
icyorezo cya covid-19 cyataka Isi uyu mugabo yari atunze amafaranga abarirwa kuri
miliyari $41 gusa covid-19 imeze nk'iyatije umurindi ubucuruzi bwe kuko yungutse
menshi bigeze aho ubu ubutunzi bwe bwari bwageze kuri miliyari $115.4 bihita bimushyira
ku mwanya wa 3 mu bakire bari ku Isi nk'uko urubuga rwa bloomberg.com rwari
rwabitangaje.
Elon Musk ubwo yari ari muri studio atunganya Indirimbo
Ubusanzwe
Elon Musk ni umugabo ukunzwe kurangwa n'udushya. Mu ntangiriro z'uyu mwaka
yigeze gusohora indirimbo yanatangazaga ko ariwe wayikoreye, ashimangira ko mu busore
bwe nta mwanya yigeze agira wo kwishimisha kubera yabaga ari gushaka amafaranga ariko kuba
amaze kuyabona ahagije bimwemerera gukora icyo ashaka.
Elon Musk n'umugore we
Musk
aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu yabyaranye n’umuhanzikazi witwa Grimes
amwita izina ritangaje cyane ari ryo ”X Æ A-12”.
TANGA IGITECYEREZO