Leta ya Koreya ya Ruguru yashizeho itegeko ryemerera abashinzwe umutekano b’iki gihugu kurasa umuntu wese wegera umupaka, iki gihugu gihana n’u Bushinwa mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Koreya ya Ruguru iherutse gushyiraho itegeko ryemerera
abasirikare n’abapolisi kurasa umuntu wese uzagera ku mupaka iki gihugu gihana
n’u Bushinwa muri metero zisaga Magana inani (800m) mu rwego rwo guhangana n’icyorezo
cya Covid-19 cyugarije icyi gihugu n’isi muri rusange.
Iri tegeko ryashizeho rizakurikizwa kugeza igihe iki
cyorezo kirangiye mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cyangwa se
ko icyorezo cyinjira mu gace ko muri iki gihugu kazwi nka Hermit Kingdom kinjizwamo
ibicuruzwa bitandukanye mu buryo bwa magendu.
Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jung-un yashyizeho amabwiriza mashya mu guhangana na Covid-19
Nyuma y’uko iri tegeko risohotse polisi yo muri iki gihugu mu mujyi wa Hoeryong yahise itangaza ko izarasa umuntu wese uzagera ku mupaka
w’u Bushinwa mu ntera yavuzwe hatitawe ku cyo azaba ahakora icyo ari cyo cyose. Iri
tegeko ryashizweho na Koreya ya ruguru mu rwego rwo gukumira ko abaturage b’iki gihugu bahura n’abaturage b’u Bushinwa, mu guhangana ko haba ikwirakira ry’icyorezo
cya Covid-19.
Polisi irinda uyu mupaka yahise ihabwa ubufasha
butandukanye na leta mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iri tegeko rishya. Umwe
mu baturage batuye muri aka gace ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yagize ati:”Bari
kuvuga ko nta muntu numwe uzaryozwa kurasa umuntu wese uzagera hafi mu
kilometero kuri uyu mupaka”.
Umutekano wakajijwe ku mupaka koreya ya ruguru ihana n'ubushinwa mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19
Amakuru ava muri iki gihugu avuga ko umubare munini w’abasirikare
batabara aho rukomeye (Special Forces) boherejwe gufasha polisi muri iki
gikorwa, ariko aba basirikare icya mbere cyabajyanye ni ukureba ko abarinda uyu
mupaka bakurikiza aya mabwiriza atandukanye harimo nko kucunga ko hatabako
kwakira ruswa cyangwa se ko raporo zabinjiza ibintu mu buryo bwa magendu zitangwa
neza.
Andi makuru avuga ko aba basirikare boherejwe kureba
ko aya mabwiriza ashyirwa mu bikorwa, aho bari gutegeka abarinda umupaka kurasa
umuntu wese uhirahira kugera hafi mu ntera yavuzwe uwo ariwe wese niyo yaba
ababyeyi cyangwa se abavandimwe babo.
Koreya ya ruguru iherutse gutangaza ko nta cyorezo cya
Covid-19 cyirangwa muri iki gihugu gusa abantu benshi batandukanye ku isi bavuze
ko ibi bishobora kuba atari ukuri. Muri Nyakanga uyu mwaka umuyobozi w’iki
gihugu Kim Jong-un yatangaje ko iki cyorezo gishobora kuba cyarageze muri iki
gihugu ahita ategeka ko haba gahunga ya guma mu rugo (Lockdown) nyuma y’uko
habonetse umuntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.
Ubuyobozi b’iki gihugu buherutse gushinja abakora mu
rwego rw’ubuzima kunanirwa guhangana n’iki cyorezo, nyuma ya raporo zitandukanye
zagaragaje ko iki cyorezo cyakwirakwiye mu bice bigera kuri bitatu bigize icyi
gihugu harimo n’umurwa mukuru Pyongyang. Nyuma y’uko leta itewe impungenge n’ikwirakwira
ry’iki cyorezo, muri Nyakanga yahise ishyira mu kato umujyi wa Kaesong mu rwego
rwo gukumira ko cyakwirakwira cyane mu yindi mijyi igize iki gihugu.
Src: New York Post & Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO