RFL
Kigali

Sweden: Umunyarwanda Trim Binnex yashyize hanze indirimbo nshya y'urukundo yise 'Don’t Let Me Down' -VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/09/2020 23:27
0


Umuhanzi w’Umunyarwanda ukomeje kuzamura impano, Trim Binnex, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Don’t Let Me' yiganjemo amagambo meza y’urukundo umusore cyangwa umukobwa yabwira uwo yihebeye mu rukundo.



INYARWANDA yaganiriye n’uyu munyempano atangaza byinshi kuri muzika ye n’ahazaza yifuza kugeza muzika Nyarwanda. Uyu muhanzi uba mu gihugu cya Sweden, impano yo kwiyumvamo muzika yatangiye kumuzamo akiga mu mashuri abanza maze ageze mu mashuri yisumbuye naho impano igenda ikura akayigaragariza abanyeshuri biganaga mu kigo cya 'College Saint André'.

Amazina ye bwite yitwa Ntwali Ashraf ukoresha akazina ka Trim Binnex muri muzika, aririmba injyana zitandukanye zirimo; Dancehall, Afrobeat,R&B, Reggeaton. Trim Binnex w'imyaka 22 y'amavuko atangaza ko afite imishinga myinshi muri muzika. Mu mwaka wa 2019 nibwo yasohoye indirimbo yise “Vanilla” yakoranye n’umuhanzi Mr Light ikaba iri mu njyana ya Dancehall, ikaba yaranahatanye muri top 10 kuri BE TV Burundi.

Ku gitekerezo cyo gukora “Don’t let me down” yatangarije umunymakuru ko cyaje ubwo imwe mu nshuti ze yamuhamagaye ikamubwira ko yagiranye ikibazo n’umukunzi we niko kwicara akandika. Trim Binnex ati: “Igitekerezo cyayo cyaje ndi guteka ibyo kurya Saa Sita, hanyuma inshuti yanjye impamagara imbwira ko ifitanye ibibazo n’umukunzi we, kuko mporana igitabo nandikamo indirimbo numva igitekerezo kiraje niko  kwandika indirimbo mubwira ko atantenguha (don’t let me down)”.



Ku bijyanye n’intego afite muri muzika yagize ati: "Intego yanjye ni ugushyira u Rwanda ku ikarita y’isi nkoresheje impano yanjye ya muzika. Mu Rwanda bafite umuziki ukomeye ariko ntisohoka ngo yaguke no hanze yaho bayimenye nk’ibihugu by’ibituranyi birukikije, nkaba mfite intumbero yo kuba umwe mubahanzi b’Abanyarwanda bazandika amateka muri muzika mpuzamahanga”.

Akomeza asaba anashishikariza abo bafatanyije umwuga wa muzika, kutifata ngo babe nyamwigendaho kuko burya mu bituma umuziki waguka mu bihugu bikomeye, ni uko bashyira hamwe bakamenya ko ntaho bazagera badafatanyije ngo babiharanire.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA Y'UYU MUHANZI TRIM BINNEX







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND