RFL
Kigali

Nigeria: Umusore yigaraguye mu byondo nyuma yo kubengerwa mu ruhame ari gutera ivi

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:1/09/2020 20:13
0


Umusore wo muri Nigeria muri Leta ya Imo, utatangajwe amazina yasebeye mu ruhame nyuma yo kugerageza gusaba umukobwa ko bazashyingiranwa agahita amubengera mu ruhame.



Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byatangaje ko byabereye mu isoko ry’ahitwa Owerri muri Leta ya Imo. Muri video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yumvikana abwira nabi uyu musore wari uteye ivi amusaba ko bazashyingiranwa. 

Umutima w’uyu musore wahise ushenjagurika ahita yigaragura mu byondo aboroga, abikorera mu maso y’abantu benshi bari bashungereye uwo muhango wo gutera ivi. 

Gutera ivi ni umuhango uri kugenda ufata intera by’umwihariko mu basore n’inkumi. Abakuze banenga uyu muco bakavuga ko bidakwiriye. Ibi ahanini babihera ku buryo uyu muhango ukorwamo, aho umusore atera ivi asa n’upfukamye imbere y’umukobwa, bamwe bakavuga ko ntamugabo ukwiye gupfukamira umukobwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND