RFL
Kigali

Abakinnyi 10 bahembwa amafaranga menshi muri Shampiyona y’u Bwongereza ‘English Premier League’

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:2/09/2020 7:13
0


Twese tujya ku ishuri kugira ngo tuzagire ubuzima bwiza, dutunge amafaranga tubone ibyo twifuza tubeho ubuzima bworoshye. Gusa si ko twese bigenda, hari abahitamo kugaragaza impano zabo bitabasabye kwiga amashuri menshi ngo baminuze, akenshi ugasanga nibo bahembwa ama miliyari n'ama miliyari kurusha abize amashuri menshi.



Muri iki gihe umupira w'amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe cyane ku isi kandi yishimirwa n’ingeri zose z’abantu. Uko gukundwa kwawo bigatuma n’abawukina bibinjiriza amafaranga menshi, cyane cyane biciye ku mishahara abakinnyi bahembwa ndetse n’ibigo bikomeye bakorana nabyo kugira ngo babyamamarize.

Kuri ubu tugiye kurebera hamwe urutonde rw’abakinnyi bahembwa amafaranga menshi ariko bakina mu gihugu cy’u Bwongereza muri shampiyona izwi nka ‘English Premier League’.  Shampiyona yo mu Bwongereza Premier League ni shampiyona ikunzwe cyane ku Isi kurusha izindi zose ndetse yinjjiza n’agatubutse cyane ku Isi kubera kurebwa cyane. Nubwo atari ho hava umukinnyi uhembwa menshi ku mugabane w’i Burayi nyamara hari abakinnyi naho benshi bahembwa agatubutse.

10. Mohamed Salah

Umukinnyi ukomoka ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Misiri, Mohamed Salah, ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza ni we dusanga ku mwanya wa cumi ku rutonde rw’abakinnyi bahembwa amafaranga menshi bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza. Ahembwa ibihumbi 200 by’amapawundi (£200,000) ku cyumweru. Ni ukuvuga asaga miliyoni 230 z’amanyarwanda.

9. Harry Kane

Harry kane ukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza hamwe n’ikipe ya Tottenham yo mu gihugu cy’u Bwongereza ni we uza ku mwanya wa cyenda mu bakinnyi bahembwa agatubutse ugereranyije n’abandi bakina muri iyi shampiyona. Ahembwa ibihumbi 200 by’amapawundi (£200,000) ku cyumweru. Ni ukuvuga asaga miliyoni 200 z’amanyarwanda, akaba anganya Mohamed Salah ukinira Liverpool.

8. Marcus Rashford

Marcus Rashford ukinira ikipe ya Manchester United yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza ni we uza ku mwanya wa munani, akaba ahembwa ibihumbi 200 by’amapawundi (£200,000) ku cyumweru. Ni ukuvuga asaga miliyoni 200 z’amanyarwanda. Anganya na Mohamed Salah na Marcus Harry Kane.

7. Sergio Aguero

Sergio Aguero yavutse 2 Kamena 1988, akomoka mu gihugu cya Argentina akaba akinira ikipe ya Manchester City. Tumusanga ku mwanya wa 7 kuri uru rutonde aho ahembwa ibihumbi 230 by’amapawundi (£230,000) ku cyumweru. Ni ukuvuga asaga miliyoni 230 z’amanyarwanda.

6. Anthony Martial

Martial ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa akaba akinira ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza ni we dusanga ku mwanya wa gatandatu. Akaba ahembwa ibihumbi 250 by’amapawundi (£250,000) ku cyumweru. Ni ukuvuga asaga miliyoni 250 z’amanyarwanda.

5. Paul Pogba

Paul Pogba yavutse 15 Werurwe 1993 akomoka mu gihugu cy’Ubufaransa, akinira ikipe ya Manchester United. Tumusanga ku mwanya wa 5 kuri uru rutonde, akaba ahembwa akayabo k’ibihumbi 290 by’amapawundi (£290,000) ku cyumweru. Ni ukuvuga asaga miliyoni 290 z’amanyarwanda.

4. Raheem Sterling

Raheem Sterling yavutse tariki 8 Ukuboza 1994 akaba akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza, akinira ikipe ya Manchester City. Tumusanga ku mwanya wa 4 kuri uru rutonde, akaba ahembwa akayabo k’ibihumbi 300 by’amapawundi (£300,000) ku cyumweru. Ni ukuvuga asaga miliyoni 300 z’amanyarwanda.

3. Kevin de Bruyne

Kevin de Bruyne yavutse 28 Kamena 1991 akomoka mu gihugu cy’u Bubirigi akinira ikipe ya Manchester City. Tumusanga ku mwanya wa 3 kuri uru rutonde, akaba ahembwa akayabo k’ibihumbi 320 by’amapawundi (£320,000) ku cyumweru. Ni ukuvuga asaga miliyoni 320 z’amanyarwanda.

2. Mesut Ozil

Mezut Ozil yavutse 15/10/1988 akomoka mu gihugu cy’Ubudage, akinira ikipe ya Arsenal FC. Ozil tumusanga ku mwanya wa 2, bamwongereye umushahara nyuma y'uko yari agiye nawe kuyivamo ariko bamwongerera amasezerano aho ubu ari guhembwa ibihumbi 350 by’amapawundi (£350,000) ku cyumweru.

1.David De Dea

Umunyezamu umwe rukumbi dusanga kuri uru rutonde David De Gea ukinira ikipe y’Igihugu ya Espagne hamwe n’ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza ni we dusanga ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakinnyi bahembwa agatubutse bakina mu gihugu cy’u Bwongereza. Akaba ahembwa akayabo k’ibihumbi 375 by’amapawundi (£375,000) ku cyumweru. Ni ukuvuga asaga miliyoni 375 z’amanyarwanda.

Src:thenational.ae &sportsmole.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND