RFL
Kigali

Turkey-Greece: Intambara iratutumba kubera gupfa umutungo kamere n’imbibi z’ibihugu

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:1/09/2020 20:15
0

Mu mpera za Kamena Turkey yatangiye ibikorwa byo gushakisha gas yaba iri mu mazi magari yayo y’inyanja ya Mediterrane. Ni koko iyo gas yaravumbuwe mu gice cy’Amajyepfo ya Turkey. Aha uyu mutungo kamere wavumbuwe ni hafi y’ikirwa cy’Ubugereki (Greece). Amahanga ndetse n’Ubugereki bashinje Turkey kuvogera amazi y’ikindi gihugu.Kastellorizo ni ikirwa mu birometero 2 uvuye ku nkombe za Turkey ariko kikaba ku bindi 500 uvuye ku nkombe z’Ubugereki. Nubwo iki kirwa kiri ku ntera y’ibitometero 500 uvuye mu Bugereki, ni icy’icyo gihugu. Ubwato bwa Turkey buri muri ubu bushakashatsi, ntibugenda bwonyine muri ibi bikorwa dore ko buherekezwa n’ubundi bwato bwa gisirikare kubera impamvu z’umwuka mubi hagati y’aba baturanyi.

Oruc Reis nibwo bwato Turkey yohereje muri ubu bushakashatsi, nyamara Ubugereke bwabifashe nk’urweyenzo doreko bushinja iki gihugu kurenga imbibe zacyo ziri mu birometero 2. Iki ni ikibazo cyarenze kuba icy’abaturanyi babiri bashyamiranyijwe n’imbibi z’amazi y’inyanja bahuriyeho, ahubwo byafashe indi ntera yo kugera ku rwego mpuzamahanga.

Minisiteri w’intebe w’Ubugereke, Kyriakos Mitsotakis yatangaje ko iki gikorwa ari ukuvogera ubusugire bw’igihugu cye bituma atabariza n’amahanga. Abamwumvishe bwangu ni Ubufaransa n’ubundi busanzwe burebana ay’ingwe na Turkey kuva ubwo batangiriye guhangana mu kibazo cyo muri Libya.

Magingo aya, Ubufaransa, ibirwa bya Cyprus, Ubutariyani ndetse n’Ubugereke biri mu myitozo ikomatanyije ya gisirikare. Nyamara iyi myitozo ije nyuma yaho Turkey igaragarije icyifuzo cyo gushaka no gutangira gutunganya umutungo wa gas uri muri iyi nyanza. Ibi byose ni ibihugu binyamuryango wa OTAN. Twitege intambara hagati y’ibihugu binyamuryango bya OTAN? Ese ibi hari aho byabaye?

Si ubwa mbere Turkey yaba igabye igitero ku Bugereki. Mu mateka ya vuba aha ngaha, mu mwaka wa 1071, ubwami bw’abami bw’aba-Ottoman bwagaruriye ubwami bw’abami bw’aba-Byzantine. Mu mwaka wa 1974 na bwo Turkey yigaruriye ubuso bugera kuri 3% by’Ubugereki ku ngufu za gisirikare nubwo yaje kubusubiza hakozwe imishyikirano. Twitege nk’ibi muri iki kinyejana?


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND