RFL
Kigali

Imiryango yacu irasuherewe, bamwe bararwaye bahera mu nzu, tubayeho nabi cyane – Rugwiro Herve yandikiye Sadate

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/09/2020 16:00
0


Mu ibaruwa ndende kapiteni wa Rayon Sports Rugwiro Herve Amadeus yandikiye Perezida wa Rayon Sports Sadate Munyakazi mu izina ry’abakinnyi bose, yamugaragarije ubuzima bubi abakinnyi babayemo kubera kudahabwa ibyo ikipe ibagomba, anagaragaza impungenge abakinnyi bafite zituruka ahanini ku kwirengagizwa kw’ibibazo bageza ku buyobozi.



Ni ibaruwa yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeri 2020, ikubiyemo agahinda kose k’abakinnyi ndetse n’integuza mu gihe ibibazo bagaragaje bitakemurwa, kubera impungenge abakinnyi bafite.

Muri iyi baruwa aba bakinnyi bagaragaje ingingo zirindwi, aho mbere na mbere abakinnyi bagaragaje impungenge z’uko kuva amasezerano yabo yahagarikwa kubera COVID-19, batarongera kumenyeshwa niba bakiri abakozi b’ikipe, aho amezi atatu ateganywa n’amategeko yamaze kurangira.

Aba bakinnyi bavuga ko kugeza ubu ikipe igomba kubahemba imishahara yo kuva mu kwezi kwa gatatu kugera mu kwa munani dusoje, bakanishyuza andi mafaranga arimo ayo kugurwa (recrutements), uduhimbazamusyi n’ibindi bemererwa n’ikipe.

Iyi baruwa kandi, Rugwiro yagaragaje ko abakinnyi babayeho nabi, anavuga ko hari abagiye barwara bakabura ubufasha, ndetse ntihagira unakurikirana ibibazo byabo nyuma, baratereranwe.

Aba bakinnyi kandi banenze ubuyobozi bw’iyi kipe bavuga ko ibibazo babugejejeho nk’uko bari babyumvikanye mu mwiherero nta kintu bigeze babikoraho, ibyo bikaba birimo ko hari bamwe mu bakinnyi basohowe mu mazu bakodesha.

Rugwiro yasabye ko hashyirwaho itsinda rihuriwemo n’abahagarariye abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi, rigasura buri mukinnyi kugira ngo bamenye uko buri umwe abayeho muri ibi bihe.

Muri iyi baruwa kandi aba bakinnyi baciye amarenga ko bashobora gutandukana n’iyi kipe mu gihe ibyo batakambye basaba ubuyobozi bitashyirwa mu bikorwa, cyangwa bikazakoma mu nkokora umusaruro w’ikipe mu mwaka utaha w’imikino.


 

Ibaruwa ndende Kapiteni wa Rayon Sports yandikiye Sadate Munyakazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND