RFL
Kigali

Rayon Sports ikwiye kubahwa, twabaye abanzi b’abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda – BEKENI – VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/09/2020 20:26
0


Bizimana Abdul wamenyekanye nka Bekeni mu mwuga w’ubutoza uzwiho kutajya aripfana, yatangaje ko umupira w’amaguru mu Rwanda muri iki gihe ufite ibibazo bitandukanye biwuzitira mu iterambere, ahanini bishingiye ku myumvire y’abakagombye kugira uruhare mu iterambere ryawo.



Bekeni wamenyekanye cyane mu ikipe ya Etincelles FC nk’umukinnyi n’umutoza, kuri ubu umwuga w’ubutoza akaba awumazemo imyaka 30, atangaza ko magingo aya abakanyujijeho muri ruhago nyarwanda bahindutse abanzi b’abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikibazo cyo gusazisha abakinnyi n’abatoza, Bekeni asanga gikwiye kuva mu myumvire y’abantu kuko kidindiza iterambere ry’umupira w’amaguru.

Nyuma yo gutandukana na Gicumbi FC akajya muri Virunga yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye yisabira kwirukanwa muri Gicumbi FC. Bekeni yagaragaje ingaruka zikomeye ruhago nyarwanda izahura nazo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Byinshi ku kiganiro twagiranye na Bekeni wabisanga muri iyi Video:


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND