RFL
Kigali

Intego za Bukuru, umukobwa w’impano itangaje winjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/09/2020 14:08
0


Umukobwa w’impano itangaje Uwase Bukuru Christiane yinjiye mu muziki afite intego yo gusana imitima no gucyebura binyuze mu bihangano byabanjirijwe n’indirimbo ‘Indamu’ yasohoye.



Iminsi ibiri irashije Bukuru asohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Indamu’ ifite iminota 03 n’amasegonda 32’. 

Ni indirimbo isaba abantu kudahemuka kugira ngo babone ibibashimisha by’ako kanya. Ko atari ubupfura gukorera ikintu kibi mugenzi wawe kugira ngo ubone inyungu zawe.

Bibiliya ivuga ko itegeko riruta andi yose, ari ugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ko icyo utifuza ntukakifurize mugenzi wawe.

Ni indirimbo yafunguye urugendo rwe rw’umuziki, kubera ko iri mu njyana akunda, kandi akaba ari gakondo ifite ubutumwa ‘kuko abantu bari bamaze kwikunda cyane bagashyira imbere inyungu zabo’.

Bukuru winjiye mu muziki yari amaze iminsi aririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi harimo Bugaruka Hubert mu ndirimbo “Kuki ntavuza impundu”, “So will I” y’itsinda Hillsong Worship n’izindi.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko kandi yaririmbye indirimbo ebyiri z’umunyabigwi mu muziki Kamaliza muri ‘Youth Conneckt 2018’ yabereye muri Intare Conference Arena.

Bukuru uvuka mu muryango w’abakobwa bane, yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki kubera ko ari ibintu akunda kandi akaba afite impano yo kuririmba yifuza ko ubutumwa bumurimo yabusangiza abandi.

Uyu mukobwa avuga ko atatinze kwinjira mu muziki, bitewe n’uko yari yarihaye intego y’uko azawinjiramo asoje kaminuza amaze no kubona akazi.

Avuga ko igihe cye ari iki, kandi ko afite umwihariko mu bandi bahanzi kubera ko ibihangano bye hari benshi bazabyigiramo. 

Ati “Umwihariko wanjye rero n’uko nta meze nk'abandi uko ndirimba bitandukanye n'uko kanaka wundi aririmba. Ubutumwa mbazaniye mu bihangano byanjye bizabanyura cyane, kandi n'ibyo kwigiramo byinshi.”

Akomeza ati “Ntago nje gukina nje gukora ibyo nzi kandi mfitiye ubuhanga, nimbishobozwa n'Imana, nkumva inama z'abantu nizera ko bizarushaho kumbera byiza.”

Uyu mukobwa yavuze ko gukora umuziki atabitezemo inyungu nini, kuko ashyize imbere ko ibihangano bye bizagirira akamaro umubare munini.

Bukuru yavuze ko yakuze akunda umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Aime Uwimana, ku buryo afite icyifuzo cyo gutera ikirenge mu cye, cyangwa se akamurusha bitewe n’umugambi w’Imana.

Kuba hari abahanzikazi baza mu muziki, nyuma y’igihe bakabivamo. Bukuru yavuze ko arajwe ishinga no gutanga ubutumwa buri ku mutima agomba kugeza ku banyarwanda n’abandi, bityo ko atava mu muziki.

Umuhanzikazi Bukuru w'impano itangaje yinjiye mu muziki asohora indirimbo ya mbere yise "Indamu"

Bukuru yavuze ko afite byinshi muri we byo kubwira abantu ku buryo adateze kuva mu muziki

Uyu mukobwa avuga ko yakuze akunda umuziki, ko igihe ari iki kugira ngo asangize Isi ibimurimo

Bukuru uvuka mu muryango w'abakobwa bane amaze iminsi asubiramo indirimbo z'abandi bahanzi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INDAMU' Y'UMUHANZIKAZI BUKURU

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND