Nyuma y’igihe kitari gito Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitangaje ko gishaka ko ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika bigomba kugura Tik Tok byaramuka binaniranye iki kigo nticyongere kuhakorera, uhereye uyu munsi hasigaye iminsi 14. Kuri iyi nshuro hari ubushakashatsi bwerekana ko abagera kuri 40% ko bishimiye imigurirwe y’iki kigo.
Igihari ni uko
ibigo by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa bigeraniwe muri Amerika aho byinshi
bishinjwa kuba maneko z'igihugu cyabyo. America yashinje ibigo nka Huawei, Tecent,
na Bytedance kuba za maneko zubushinwa binyuze mwikoranabuhanga ryabyo
rihambaye.
Bytedance
niyo nkiri Tik Tok, Tecent niyo nyiri wechat naho Huawei yo ikora ibikorwa
byinshi by’ikoranabuhanga birangajwe imbere na Telefone za gatangaza ndetse na
murandasi yicyiciro cya 5 (5G) yahogoje amahanga.
Mbere yibi
byose America yarabanje yikoma Huawei naho magingo aya ibigo nka Tik Tok ya
Bytedance na Wechat ya Tecent bigiye kwerekwa imiryango muri iyi nzeri mu gihe
byaba bidafashe icyemezo cyo kugurisha ibice byabyo bikorera muri America n’ibigo
by’ikoranabuhanga byo muri Amerika.
Bwana Donald
Trump uyobora America Ku wa 14 Kanama yatanze itegeko ritegeka ikigo ByteDance
cyo mu Bushinwa ari nacyo cyashinze urubuga rwa TikTok, kuba cyagurishije uru
rubuga cyangwa kikitandukanya n’ibikorwa byarwo muri Amerika bitarenze ku wa 15
Nzeri 2020.
Ikigo
ntaramakuru cyo mu Bwongereza 'Reuters' hashingiwe ku bushakashatsi cyakoze
cyagaragaje ko nibura abagera kuri 40% by’abanyamerika
1,349 bakoreweho ubushakashatsi bemeje ko ko bashaka ko Tik Tok yagurwa n’ikigo
cy’ikoranabuhanga cyo muri Amerika, ibi birahita bishyigikira igitecyerezo cya Perezida Trump.
Nk'uko ikinyamakuru cya Reuters kibitangaza, mu bantu bose bakoreweho ubushakashatsi, abagera kuri 40% bemeranya n’itegeko rya Trump naho 30% bavuga ko batarishyigikiye abandi bangana na 30% bavuze ko ntaho babogamiye. Uhereye uyu munsi ibi bigo byo mu Bushinwa birabura iminsi 14 yo gufata icyemezo hagati yo gufungwa muri Amerika ndetse no kwemera kugurwa.
TANGA IGITECYEREZO