Imiryango 120 itishoboye yo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu imaze igihe isenyerwa n’ibiza kubera imiterere y’aho ituye irimo kubakirwa amazu ageretse mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira mu murenge wa Rugerero bagomba kuba bamaze kwimurirwa mo muri uyu mwaka wa 2020.
Ubuyobozi
bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwatekereje kubakira aba baturage aya mazu ageretse mu
mudugudu w’icyitegererezo mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’ubutaka ndetse
no mu murongo wo gukomeza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza
y’abatuturage.
Umuyobozi
w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yagize ati “Ni abaturage bacu bamaze
igihe bahanganye n’ibiza biterwa n’imiterere y’aho batuye kera. Aya mazu turimo
kububakira arageretse birondereza ubutaka ndetse ni n’amazu ajyanye
n’icyerekezo.’’
Yongeraho ko
gahunda yo gukomeza kwagura uyu mudugudu izakomeza no mu gihe kiri imbere
abaturage bafashwa kubona aho kuba habereye Umunyarwanda.
Ku ruhande
rw’abaturage batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu manegeka bavuga ko bari basanzwe
batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ku buryo mu gihe imvura yagwa ga
haba ku manywa cyangwa nijoro bahitaga mo
kunyagirwa aho kugwirwaho n’amazu.
Nyirasafari
Esperance umwe muri aba baturage baturiye uyu mudugudu yagize ati: “Ni byiza
cyane niba koko ubuyobozi bwaradutekerejeho kuko mu by’ukiri ubuzima tubayeho
muri aya manegeka buteye agahinda,imvura iragwa tugahitamo gusohoka mu mazu tukanyagirirwa
hanze kubera gutinya ko amazu yatugwaho, iyo iguye utari hafi wasize umwana
ntabwo uba wizeye ko uri busange ibikuta bitamugwiriye.’’
Aya mazu atatu
ageretse gatatu agizwe n’inyubako 120 zizatuzwamo imiryango 120 azuzura zitwaye
amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 3 akazatangwa hakurikijwe ingano
y’abagize umuryango kuko harimo izifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse
n’izifite ibyumba bibiri n’uruganiriro.
TANGA IGITECYEREZO