RFL
Kigali

Ed Sheeran yatangaje ko yibarutse imfura y’umukobwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/09/2020 12:33
0


Edward Christopher Sheeran wiyise Ed Sheeran yatangaje ko we n’umugore we Cherry Seaborn bibarutse imfura yabo y’umukobwa mu cyumweru gishize.



Ed Sheeran ukunzwe mu ndirimbo “Put It All On Me” yabitangaje yifashishije konti ye ya Instagram, kuri uyu wa kabiri tariki 01 Nzeri 2020.

Uyu muhanzi akaba n’umwanditsi y’amavuko, yagaragaje ifoto y’amasogisi abiri y’amabara atandukanye, avuga ko umwana w’umukobwa wabo bamwise Lyra Antarctica Seaborn Sheeran.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko Lyra ari izina ryiza, aho mu rurimi rw'ikiratani risobanura igikoresho cy’umuziki gifite mpande eshatu, gifite imijya nk’iy’inanga ya Kinyarwanda.

Sheeran w’imyaka 29 yavuze ko we n’umugore we Cherry bishimiye umwana wabo nyuma y’amezi icyenda ari mu nda. Yongeraho ko bose bameze neza.

Ed Sheeran atangaje ko yibarutse imfura ye, nyuma y’igihe bivugwa ko we n’umugore we bari mu myiteguro ya nyuma yo kwakira umwana wabo.

Inshuti y’abo ya hafi yari aherutse kubwira The Sun, ko Ed Sheeran n’umugore we Cherry bifashishije ibihe bya Guma mu Rugo bategura neza aho umwana wabo azakirirwa.

Avuga ko ibihe bya Guma mu Rugo byatumye benshi batamenya ko uyu muhanzi yitegura kwibaruka imfura ye.

Ed Sheeran ari mu bahanzi bakomoka mu Bwongereza bafite igikundiro. Ni umuhanzi w’umu-Producer akaba n’umukinnyi wa filime.

Yabonye izuba ku wa 17 Gashyantare 1991, avukira ahitwa Halifax mu Bwongereza, areshya na metero 1.73. Atunze miliyoni 200 z’amapawundi. Kuva mu 2018 arwubakanye na Cherry Seaborn.

Umuhanzi Ed Sheeran yatangaje ko we n’umugore we bibarutse imfura y’umukobwa

Ed Sheeran n'umugore we bibarutse umukobwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND