RFL
Kigali

Usher n’umukunzi we Jenn Goicoechea baritegura kunguka imfura yabo, akaba umwana wa gatatu kuri Usher

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:1/09/2020 14:44
0


Nyuma y’igihe kitari kinini Umuhanzi Usher n’umukunzi we Goicoechea bamaze bakundana amakuru avuga ko aba bombi bitegura kunguka imfura yabo, akaba n’umwana wa gatatu kuri Usher



Umuhanzi Usher Raymond n’umukunzi we Jenn Goicoechea bari mu byishimo byinshi byo kwitegura kunguka imfura yabo bombi. Usher n’umukunzi we urukundo rwabo rwatangiye mu Kwakira umwaka ushize.

Amakuru dukesha ikinyamakuru US Weekly avuga ko amakuru yatangajwe n’umwe mu nshuti yabo ya hafi yatangaje ko aba bombi banezerewe cyane kandi bashimishijwe no kwitegura kunguka umwana wabo w’imfura. Usher n’umukunzi we baherutse kugaragara mu mugi wa Los Angeles mu cyumweru dusoje, Goicoechea w’imyaka 36 y’amavuko bigaragara ko akuriwe (yitegura kwibaruka).

Goicoechea ugiye kwibarukira Usher umwana wa 3

Aba bombi baheruka kugaragara barikumwe mu isabukuru y’umuraperi Puff Daddy mu kuboza umwaka ushize ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko.

Usher w’imyaka 41 y’amavuko ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya R&B akaba yaranatwaye ibihembo byinshi bitandukanye harimo na Grammy award inshuro zigera ku munani.

Usher yatangiye gukundana na Goicoechea nyuma yo gutandukana na Grace Miguel bakundanye igihe cyinini cyane baza no kurushinga muri nzeri 2015, gusa nyuma baza gutandukana muri Werurwe 2018. Mu cyiganiro bagiranye na US Weekly bavuze ko nyuma y’ibiganiro bagiranye hagati yabo bahisemo gutandukana ntibongere kubana nk’abashakanye ariko bakazakomeza kubana nk’inshuti.

Uyu muhanzi kandi afite abana babiri b’abahungu aribo: Usher V w’imyaka 12 y’amavuko na Naviyd Ely w’imyaka 11 y’amavuko yabyaranye n’umukunzi we wa mbere Tameka Foster, aba bombi barushinze mu mwaka 2007 baza gutandukana mu mwaka 2009.

Mu gihe cya guma mu rugo (Quarantine) Usher yakimaranye n’abahungu be babiri ndetse n’umukunzi we. Mu kuboza umwaka ushize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Usher yifurije isabukuru nziza umuhungu we Nayvid mu magambo yuje urukundo rwa kibyeyi.


Usher n'umugore we ugiye kumubyarira umwana wa 3 

Src: US Weekly

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND