Ubuyapani ni igihugu kigizwe n’ibirwa giherereye ku mugabane w’aziya mu burasirazuba bw’isi. Iki gihugu kikaba gihana imbibi na Koreya zombi, Ubushinwa ndetse n’Uburusiya. iki gihugu bitewe naho giherereye gikunda kwibasirwa n’imitingito ikomeye ndetse n’imyuzure ikaze yo mu Nyanja izwi nka Tsunami.
Muri iyi nkuru tukaba tugiye kubagezaho bimwe mu bintu
bitangaje kandi bidasanzwe mu gihugu cy’Ubuyapani.
12.Abasheshakanguhe
mu Buyapani ni benshi cyane kurusha abana,umubare w’abantu bashaje uri ku
kigero cyo hejuru cyane mu buyapani kuko abaturage babwo ntabwo bakunda kubyara
cyane. Ibi bikaba bihangayikishije Leta cyane kuko urubyiruko ari bake cyane
ugereranyije n’abashaje. Ikindi kandi ubuyapani nibwo bufite abaturage bafite
ikigero cyo hejuru cy’ imyaka yo kubaho.
11.Ubuyapani ni
kimwe mu bihugu bicye ku isi bibamo ibyaha bicye cyane.Ibi bikabugira kimwe mu
bihugu bicye cyane ku isi bitekanye kuko ibyaha bibayo aribyo twakwita ko
bidakanganye cyane nkaho usanga abantu baho bakunda kwiba amagare ndetse
n’imitaka abantu baba bibagiriwe hanze y’inyubako.
10.Ubuyapani
bugizwe n’ibirwa ibihumbi 6852,ibi bikakigira igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi
byishyize hamwe, Muribyo hakaba harimo bine binini bigize 97% y’ubuso bwose
bw’igihugu bikaba ari HONSHU, HOKKAIDO, SHIKOKU NA KYUSHU.
9.Umurwa mukuru
w’Ubuyapani Tokyo niwo mugi utuwe cyane ku isi.Umugi wa Tokyo utuwe n’abaturage
bagera kuri miliyoni 38, 140,000. Aho mu gihe k’ikiruhuko cya saa sita usanga
mu mugi hari umubyigano ukabije w’imodoka cyane kuburyo kujya kukarya bisaba ko
ukoresha igare.
8.Mu Buyapani
hari amagare menshi kurusha imodoka.Nkuko tubisanga mu kinyamakuru kitwa
halal-navi.com cy’abanyamakuru bakunda gutemberera ahantu hatandukanye bavuga
ko mu buyapani hari ahantu henshi haparikwa amagare kurusha aho baparika
imodoka.
7.Mu buyapani
abantu bahabwa akazi ko gutondeka abantu muri gariyamoshi mu gihe k’ikiruhuko
cya saa sita.Ibi biterwa nuko 57% by’abantu batuye mu murwa mukuru w’Ubuyapani bakoresha
Taransiporo rusange, ibi rero bituma habaho umuvundo mwinshi w’abantu muri za
gariya moshi bikaba ngombwa ko hashyirwaho abakozi bo gushyira abantu k’umirongo
ngo babashe kujya muri gari ya moshi.
Zimwe muri za gari ya moshi usanga zitwara abantu ku kigero
cya 199% ku ijana bityo ugasanga abantu benshi barwanira ku idirishya kugirango
babashe kubona umwuka.
6.Hari injangwe
nyinshi kurusha abanaNkuko ubushakashatsi bwakozwe muri 2013 bubyerekana,
ubuyapani bufite umubare mu nini w’injangwe ugereranyije n’abana babayo. Muri
iki gihe ubushakashatsi bukorwa hari injangwe ntoya miliyoni 21.3 mugihe abana
bato bari munsi y’imyaka 15 banganaga na miliyoni 16.5 gusa. Ugendeye aha
wavuga ko Ubuyapani bakunda injangwe kurusha Abana.
5.Mu Buyapani
hari imashini zigurisha ibintu bitandukanye zirenga ama miliyoni menshi.Mu
ndimi z’amahanga izi mashini zitwa Vending Machines aho zigurisha ibintu
bitandukanye birimo itabi, indabo, ibinyamakuru, amafunguro ndetse n’ibyo
kunywa. Izi mashini uzisanga kuri buri muhanda mu Buyapani. Hano wakwibaza ati
zikora gute? Uko zikora, ushyiramo amafaranga warangiza ugakora kugicuruzwa ukeneye
kigahita kivamo.
4.Umubare
w’abimukira ni muto cyane kandi abayapani ntibakunda kubyarana n’abandi bantu. Bitandukanye
n’Amerika 98% by’abaturage bose ni abayapani buzuye naho 2% byabo ni abimukira
baturutse mu bihugu bitandukanye.
3. Imitingito
irenga 1500 iraba buri mwaka.Imibare igenda ihinduka umwaka ku mwaka ariko muri
rusange imitingito irenga 1500 yibasira ubuyapani buri mwaka. Kubwa amahirwe,
imyinshi muriyo iba iri ku kigero cyo hasi cyane ariko Ntihabura numwe uza ari
karundura ugera ku kigero cya RICHTER Scale ya 8 (Richter ni ikimenyetso
bakoresha bapima ingano umutingito wabereyeho.)
2.Mu Buyapani
abakozi bagira igihe cyo gusinzira ku kazi kizwi nka POWER NAP.Abaturage b’ubuyapani
barakora cyane kurusha abandi bose ku isi kandi n’umunsi wabo wo gukora ni
muremure cyane. Rimwe na rimwe kubera gukora cyane bataruhuka, abakoresha bajya
bareka abakozi babo bagafata igihe cyo gusinzira bari ku kazi kugirango bongere
bakusanye imbaraga.
1.Mu Buyapani
hari ama Kafe(cafes) wishyura kugirango ubone umuntu uguhobera akwereke
urukundo (There are cafes where you can pay to cuddle).Ibi ntabwo ari
ubusambanyi, ahubwo impamvu nuko abantu benshi mu buyapani baba bonyine kubera
gukora cyane, iki kikaba ari kimwe mu bibazo bihangayikishije ubuyapani. Niyo
mpamvu usanga abantu benshi bacyenera guhoberwa n’ubucuti bwakanya gato murizo
cafes.
Src: wedishnomad.com, insider.com & blog.halal-navi.com
TANGA IGITECYEREZO