RFL
Kigali

Kugabanyuka kw’abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda, intandaro y’umusaruro mubi ku makipe yo mu cyiciro cya mbere n'Amavubi- VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/08/2020 19:34
0


Nyuma y'uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ rishyiriyeho itegeko rikumira abanyamahanga benshi muri shampiyona y’u Rwanda, urwego rw'iri rushanwa rwasubiye hasi ku buryo bugaragara, binagira ingaruka zikomeye ku ikipe y’igihugu Amavubi isigaye igaragara nk’insina ngufi mu karere.



Magingo aya abakinnyi b’abanyamahanga batatu nibo bemerewe kujya ku rutonde rw’abakinnyi 18 baba bateganyijwe ku mukino, mu gihe abandi 15 bagomba kuba ari abanyarwanda babifitiye ibyangombwa.

Benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ko nta guhangana kuba muri shampiyona y’u Rwanda, bituma batanakora cyane kandi nta nuwo bigiraho.

Mu kiganiro 'Sports Room' cya InyaRwanda.com, twaganiriye na Gakuba Abdul Jabal Romario ndetse na Marcel Rutagarama bamaze imyaka irenga 20 bakurikiranira hafi umupira w’u Rwanda banakoze imyaka myinshi umwuga w’itangazamakuru rya siporo.

Aba bagabo bagaragaje ko kugabanya abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda byashegeshe umupira w’amaguru mu Rwanda. Ibi kandi babihuriraho na Ndayishimiye Eric Bakame wabaye umunyezamu w’Amavubi igihe kirekire, akanakinira amakipe akomeye mu Rwanda arimo Atraco FC, Rayon Sports na APR FC mu bihe bitandukanye.

Ku rundi ruhande Romario agaragaza ingamba FERWAFA igomba gushyiraho ku munyamahanga wakwemererwa gukina muri shampiyona y’u Rwanda.


Kurikira ikiganiro kirambuye kirimo ubusesenguzi bw’izi nararibonye:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND