RFL
Kigali

Kwisegura: Umumotari ushinja Ndimbati kumwambura 800 Frw yamwibeshyeho

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:31/08/2020 17:09
0


Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020 twasohoye inkuru ivuga ko Uwihoreye Moustafa (Ndimbati) ashinjwa n'umumotari kumwambura amafaranga magana inani y'amanyarwanda (800 Frw). Nyuma y'ubusesenguzi twakoze, twasanze uyu mumotari yari yamwibeshyeho ari nayo mpamvu inkuru twahise tuyikuraho.



Mu nkuru yabanje, uyu mumotari yabwiye INYARWANDA ko yambuwe na Ndimbati nyuma yo kumugeza mu mujyi, Ndimbati akava kuri moto amubwira ko agiye kumuzanira amafaranga (800 Frw) y'urugendo bari bavuganye, akinjira mu nyubako ya La Bonne Addresse, hanyuma umumotari akamutegereza hafi amasaha abiri akamubura ari nabwo yahise afata umwanzuro wo kumushakishiriza muri iyi nyubako.

Ndimbati ukunzwe cyane muri filime y'urwenya yitwa 'Papa Sava', yatangarije INYARWANDA ko yageze mu mujyi ariko aje mu modoka ye. Yahamije ko nta n'umumotari yigeze yambura. N'ubwo uyu mumotari avuga ko uwamwambuye ari Ndimbati ndetse Ndimbati akaba yarageze koko mu mujyi mu masaha ya mu gitondo, mu gusesengura twasanze nta cyemeza ko Ndimbati ari we wambuye uyu mumotari. Ku bw'iyo mpamvu, twiseguye ku basomyi mwese mwasomye inkuru twakoze kuri Ndimbati mu masaha ya mu gitondo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND