MTN Rwanda yakajije umurego mu gutanga ubutumwa bwayo ku ngamba zo gukumira Covid-19 aho iri gukangurira abantu kumenya akamaro ko kwambara agapfukamunwa aho igira iti “kwirakwiza ubutumwa aho gukwirakwiza coronavirus”.
Mu rwego rwo kugira ngo hagaragare impinduka mu myitwarire y’abantu,
MTN yiyemeje ko muri Nzeri 2020 itazigera yamamaza ibikorwa byayo by’ubucuruzi
ahubwo ko igiye gushishikariza buri wese gukora uko ashoboye kose akarokora
ubuzima bwe n’ubw’abandi yambara agapfukanumwa.
MITWA Ng’ambi, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yagize ati "Kwambara
masike bikomeze kuba imwe mu ngamba zikomeye zo gukumira virus no kugabanya
umuvuduko wayo kuko abantu nibanga kwambara
agapfukamunwa cyangwa se bakakambara nabi bumva ko atari ngombwa, ingaruka
zizatuzaho twese".
"Ni muri urwo rwego tugiye guhagarika kwamamaza ibicuruzwa byacu
mu byumweru 4 dukoreshe imiyoboro yacu y'itumanaho mu kumenyekanisha amakuru
ajyanye na Covid-19 kimwe no gushishikariza abantu kwambara agapfukanumwa".
Ng’ambi akomeza agira ati ”Mu ntangiriro z'ukwezi kwa
Kanama, twifatanije n'imbaraga z'ikigo k’igihugu cy’ubuzima, RBC na Polisi
y'igihugu y’ u Rwanda mu gukangurira abantu akamaro ko gufata ingamba zo
gukumira Covid-19. Uyu munsi, MTN izakomeza gutanga umusanzu wayo mu gushishikariza abantu kwambara
agapfukanumwa nez kandi buri gihe”.
Ng’ambi yarangije avuga ko niba dushakako coronavirus icika
burundu abantu bakwiye gushyira hamwe bagahindura imyumvire bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurinda abandi.
Ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus, MTN yabitangiye mbere aho abantu bohererezanyaga amafarnga nta kiguzi baciwe, gutanga impano muri RBC mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya virusi, impano mu kigega cyo kugarura ubukungu mu bigo bito n'ibiciriritse ndetse no gutanga inguzanyo ya MoKash ku bufatanye na NCBA Mu baterankunga.
MTN yatangije ubukangurambaga yise 'Kambare kubwanjye'
TANGA IGITECYEREZO