Urugendo rw’umuntu kuva mu bwana agira byinshi aba yaranyuzemo, umuhanzikazi,Toni Braxton ababazwa kenshi no kuba atarakoze imibonanompuzabitsina akiri muto kubera kuba yarakuriye mu muryango wemeraga Imana no gusenga.
Toni Braxton,
ni umuhanzikazi w’Umunyamerika ufite ibigwi bikomeye muri muzika, mu nkuru y’ikinyamakuru
theguardian yatangaje byinshi. Kubera kwisanga
mu muryango usenga Imana cyane abibona nk’imbogamizi n’icyo yicuza cyane
cyatumye adakora ubusambanyi akiri muto nk’ibintu yumvaga yari gutangira cyera.
Amwe mu
magambo ya Toni ati: “Ntabwo navuga ko ndi umunyedini, ariko ndi uwumwuka
wizera. Nizera imbaraga nyinshi. Igihe nari mfite imyaka irindwi, umuryango
wanjye wabaye umunyedini cyane. Twari Abahamya ba Yehova; twari abagatolika,twagerageje
byose mbere yo gutura kuri United Methodiste. Nabajije mama inshuro imwe icyo
bashakaga aransubiza ati: "Hari muri mu kinyeja cya 70 yari ibihe by'idini
cyane. Ntekereza ko abantu benshi bashakaga inzira nziza yo kwegera Imana”.
Uyu
muhanzikazi akomeza avuga ko mu bwana bwe yemeza ko umuryango we warufite
impano yewe nawe yarafite ijwi ryiza cyane ati:”Sinamenye ko nshobora kuririmba
kugeza mu myaka yanjye y'ubwangavu. Kuririmba byari igice cyanjye kuri njye
n'umuryango wanjye. Twarahagurutse turaririmba. Ntekereza ko mu ishuri ry’ibanze
nasanze mfite ijwi ritandukanye niry’abandi. Ijwi ryanjye ryahoraga ari ryiza
kandi rito rigakundwa na benshi”.
Ku bijyane
no kwicura kuba atarasambanye akiri muto ati: “Ndicuza kuba ntarigeze nkora
imibonano mpuzabitsina nkiri muto. Nari nkwiye kunywa byinshi. Nari nkwiye
gusangira n’abantu byinshi. Kunywa itabi ryinshi, ndetse n’ibindi. Ntekereza ko
uburere bwanjye bw'amadini bwambujije gukora ibintu byinshi nagombye gukora
nkiri muto”.
TANGA IGITECYEREZO