Kigali

Coronavirus: Ubuhinde bwahuye n’akaga gakomeye, mu masaha 24 gusa handuye abagera ku 78.761

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/08/2020 17:10
0

Ku cyumweru, Ubuhinde bwanditse amateka mashya ubwo bwerekanaga ko abantu 78.761 banduye oronavirus mu masaha 24 nk'uko imibare ya minisiteri y’ubuzima ibigaragaza



Ubuhinde butuwe na miliyari 1,3 bumaze kuba igihugu cya gatatu gifite abant banduye cyane ku isi kuko gifite abantu barenga miliyoni 3.5, inyuma ya Amerika na Brezile

Ubu bwiyongere bukabije bw’abarwayi ba coronavirus bwaje nyuma y’umunsi umwe guverinoma ikomeje koroshya ingamba zo gufunga kubera ko ubukungu bwifashe nabi, Ama miliyoni yabuze akazi kuva batangira gufunga ndetse n’abakene babayeho nabi cyane

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko guterana kw’abantu bagera kuri 100 byemewe ariko bantu bambaye masike ndetse n’ibikorwa birimo imyidagaduro, siporo n’ibindi birori biremewe

Amashuri akomeje gufungwa ariko abanyeshuri bashobora guhura n’abarimu ku bushake bwabo ku bigo by’ishuri nibiba ngombwa, bakurikije amabwiriza mashya.

Src: France 24

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND