RFL
Kigali

Abanduye Coronavirus ku isi yose baragera kuri miliyoni 25

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/08/2020 11:16
0


Kuri iki cyumweru, ubwandu bwa coronavirus ku isi bwiyongereye bugera kuri miliyoni 25, mu gihe ibihugu byo ku isi bigikomeje gukaza umurego kugira ngo bigerageze guhagarika icyorezo gikabije.



Miliyoni z'inyongera zagaragaye ku isi hafi ya buri minsi ine kuva hagati muri Nyakanga, ubu bwiyongere bukabije bwaturutse mu bihugu birimo ubuhinde aho bwagize abantu benshi banduye cyane biturutse ku koroshya ingamba zo gufunga  kubera ikibazo cy’ubukungu butameze neza  .

Umushakashatsi wo mu kigo nderabuzima cya Fiocruz, Christovam Barcellos, yatangaje ko nubwo Brezile yabaye ighugu cya kabiri cyashegeshwe na coronavirus, kuri ubu ihagaze neza ugerernije na mbere kuko kuri ubu abantu 40.000 niba bari kwandura ku munsi naho abapfa bakangana na 1000

Umubare w’abantu banduye coronavirus ku isi ubu wikubye nibura inshuro eshanu umubare w’indwara zikomeye z’ibicurane zandikwa buri mwaka, nk’uko imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ribigaragaza

Kubera ko nta rukingo cyangwa imiti ifatika iraboneka, guverinoma zahatiwe kwifashisha uburyo runaka bwo gutandukanya imibereho no gufunga kugira ngo virusi idakwirakwizwa.

Mask zizaba itegeko guhera kuwa mbere ku modoka zitwara abantu n’indege muri Nouvelle-Zélande mu minsi irenga 100

 Src: AFP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND