Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru twababwiye byinshi ku buzima bwa Ndori Jean Claude wakiniye Amavubi ndetse n’andi makipe akomeye mu Rwanda n'uko uyu mugabo yagiye azamuka. Mu gice cya kabiri cy'iyi nkuru turibanda ku buhamya bwe ku marozi yagiye avugwa mu gihe yari akiri umukinnyi w’ikipe y’igihugu ndetse anakinira APR FC.
Mu
mupira w’amaguru mu Rwanda, hagiye hakunda kuvugwa ikintu bita amarozi,
umuganga, gutegura umukino, ariko ababikurikiranira hafi bakubwira ko ari
imvugo z’ibikorwa by’umwijima, akenshi ibi bikoreshwa kugira ngo ikipe itsinde
umukino, umukinnyi gushaka kwiharira umwanya ahuriyeyo n’abandi ndetse n’izindi
mpamvu zitandukanye.
Ndori
ubusanzwe wari umukinnyi wa APR FC, nyuma yaho ikipe ya Atraco FC yegukanye
igikombe cya CECAFA, APR FC yaje guhita igura umukinnyi Ndayishimiye Eric uzwi
ku izina rya Bakame aguzwe miliyoni 8 z’amanyarwanda Ndori atangaza ko ubuyobozi
bumaze kubona amafaranga bari bahaye Bakame, na we bahise bamuha izo miliyoni
kuko APR FC yari ibizi ko ari inshuti.
Ati: “Bakame
yaraje atangira kujya ahita aba n’umukinnyi ubanzamo kuko yari mushya ariko
abatoza bagomba kudusaranganya imikino kugira ngo twese tuzanatange umusaruro
mu ikipe y’igihugu. Gusa hadaciye igihe kinini Bakame yatangiye kujya ashaka
kwiharira imikino yose ntangira no kugira imvune zitandukanye byose byari
bifite aho bituruka kuko ntibyizanaga.”
Ndori yigeze gushwana na Bakame
Ndori
kandi atangaza ko n’ubwo ibi byose byabaga, yari inshuti na Bakame dore ko
bagendaga mu modoka imwe. Yagize ati ”Bamaze kuduha twese ziriya miliyoni 8 njye
nari naratangiye kubaka hano, Bakame we agura Kabaze. Icyo gihe nahise ngura
imodoka nyandikaho 'imodoka y’abanyezamu ba APR FC', nkajya nyimutiza cyane kuko
njye ntacyo nayikoreshaga kandi we yabaga ayikeneye anafite gahunda
zitandukanye. Bakame yaje kugira ikibazo cy’imvune ahagana mu mpera z’amasezerano
ye bituma atandukana na APR FC gusa na we wabonaga ko iyo mvune acyeka ko
ari njye wayimuteye.”
Tumubajije
ku byavuzwe hagati ye na Bigirimana Jean Claude, Ndori yadutangarije ko yarozwe
na Bigirimana kubera umukino we wa mbere yamaze gukinira Amavubi. Yagize ati ”Ubwo nakinaga umukino wanjye wa mbere mu Amavubi twari twahuye na Zimbabwe
idutsinda ibitego 2-1 icyo gihe twaragarutse mpita njya gukora ibizamini bya Leta".
Ndori Jean Claude ubu ni umuzamu wa Musanze FC
Yakomeje agira ati "Gusa
nyuma yaho naje kugira ikibazo cy’imvune ndwara ikintu mu ruvabu ku buryo
ntabashaga kuryama. Nagiye kwivuza kwa Kanimba bamvura malariya irakira ariko
ikintu cyo mu rubavu cyanga gukira, bamvomagamo amazi ariko akanga gukira
bageze aho barandeka ndataha.
Hashize
iminsi naje kujya mu bukwe nshinzwe kwakira abantu, haza umuntu ntazi
arahagarara arinyitegereza arambaza ati 'ko mbona urwaye', nanjye ndamubwira nti nari ndwaye
ariko narakize, gusa ambwira ko narozwe, tujyana ku muganga ari bwo mu kwaha bakuragamo
ihembe ririho ibikeri".
Reba ikiganiro twagiranye na Ndori mu buryo bw’amashusho
VIDEO: Aime Filmz - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO