RFL
Kigali

Umuhanzikazi Carine Tracy yarushinze na Lee Lambert yakundiye imico ye n'ubwitonzi bwe - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/08/2020 9:08
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/08/2020 ni bwo umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, Carine Tracy Umutesi uzwi mu ndirimbo 'Ntamahitamo' yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Lee Lambert Ngendahimana mu muhango wabereye kuri St Etienne mu mujyi wa Kigali.



Carine Tracy n'umukunzi we Lee Lambert Ngendahimana yakundiye imico ye, gusenga Imana no kwitonda, ubwo basohoraga ubutumire mu bukwe bwabo, bifashishije icyanditswe cyo muri Bibiliya bagaragaza ibyishimo batewe no kuba bagiye kubana iteka. Ibyahishuwe 19;7  "Tunezerwe twishime, tuyihimbaze kuko ubukwe bw'umwana w'Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye."

Ubu butumire bwakomezaga bugira buti "Umuryango wa Brig.Gen. John Baptiste NGIRUWONSANGA (JB) na Nyakwigendera Ernest NGENDAHIMANA, wishimiye kubatumira mu birori by'ubukwe bw'abana babo; Carine Umutesi Tracy na Lee Lambert Ngendahimana, bizaba kuwa 29/08/2020". 


Carine Tracy n'umukunzi we basezeraniye mu itorero ry'Abangilikani kuri St Etienne

Ni inkuru yatunguye ndetse ishimisha cyane inshuti n'imiryango y'aba bombi na cyane ko urukundo rwabo batakunze kurugaragaza mu ruhame. Basezeranye imbere y'Imana nyuma y'umunsi umwe basezeranye imbere y'amategeko ya Leta. Mu mihango yo gusaba no gukwa, Carine Tracy yagaragaye ari kumwe na Aline Gahongayire ndetse na Masamba Intore bamugaragiye, aba akaba ari abahanzi bakomeye mu muziki Nyarwanda.

Carine Tracy Umutesi ubwo yasubizaga umunyamakuru wa INYARWANDA wari umubajije icyo yakundiye umusore bambikanye impeta, yagize ati "Rero icyo nasabye Imana ni cyo yampaye donc uwo nasengeye ni we Imana yampaye cyane cyane imico ye ni yo yankuruye, ubwitonzi bwe, ikindi yanyeretse urukundo rwinshi nanjye ndarumuha, ansaba ko twazabana ndamwemerera kuko nari namaze kubona byinshi nashakaga kuri we cyanee, akunda gusenga atinya Imana narabimukundiye". 

Carine Tracy yatangiye gukora umuziki ku mugaragaro tariki 21 Nzeli 2016 ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko. ‘I am in love with Jesus’ (Ndi mu rukundo na Yesu), ni yo ndirimbo yinjiranye mu muziki. Nyuma yaho yakoze izindi zinyuranye zirimo na 'Ntamahitamo' yakunzwe bikomeye. Mu bahanzi ba Gospel akunda cyane ku isonga hari Patient Bizimana na Aline Gahongayire. Mu buhanzi bwe, yifuza gukora umuziki mu buryo bwa Live aho arangamiye kujya aririmba anicurangira gitari n'ibindi bicurangisho bitandukanye.

Basezeranye kubana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu

Carine Tracy yemeye imbere y'amategeko kuba umugore wa Lee Lambert 


Carine Tracy mu birori yakorewe byo gusezera urungano rwe, hano yari yateguriwe umutsima wo muri PetersBakers


Masamba Intore na Aline Gahongayire ni bamwe mu bashyigikiye Carine Tracy mu bukwe bwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND