RFL
Kigali

Chadwick Boseman yunamiwe mu bihembo bya MTV VMAs 2020 byihariwe na Lady Gaga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2020 10:02
0


Ibihembo bya MTV VMAs byashimagije umukinnyi wa filime w’icyamamare w’umunyamerika Chadwick Boseman uzwi cyane muri filime Black Panther witabye Imana ku wa Gatandatu azize kanseri y’amara.



Ibi bihembo bya VMAs byatanzwe mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2020, mu nyubako ya Barclays Center i Brooklyn mu Mujyi wa New York. Urupfu rwa Chadwick Boseman waguye iwe muhira mu Mujyi wa Los Angeles ku myaka 43, rwatunguye runashegesha abafana batandukanye mu mpande z’Isi, yari azwi nk’intwari.

Mu gufungura itangwa ry’ibihembo bya VMAs, icyamamare muri Pop akaba ari nawe wari uyoboye uyu muhango, Keke Palmer yavuze ko Chadwick yari umukinnyi wa filime w’impano itangaje. Avuga ko yari umugabo urangwa no kwitanga bidasanzwe byongeraga imbaraga mu bafana bose bamukunze na buri umwe wese wahuye nawe.

Palmer yavuze ko bunamiye “Umugabo wari ufite umutima wafashije benshi. Ni intwari nyayo. Bitari kuri za Televiziyo gusa, ahubwo muri buri kimwe cyose yakoraga. Ibyo yakoze bizahoraho ubuziraherezo.”

Ibihembo bya VMAs byihariwe n’umuhanzikazi Lady Gaga, K-Pop ndetse na BTS. Lady Gaga yegukanye igihembo cya ‘Artist of the year', 'Song of the year', 'MTV Tricon Award', 'Best Collaboration' n'ibindi. Ariana Grande yegukanye igihembo cya 'Best Music Video from home' abicyesha indirimbo 'Stuck with u', 'Best Cinematography' n'ibindi.

Chadwick Boseman wamamaye muri filime 'Black Panther' yunamiwe mu bihembo bya MTV VMAs 2020

Dail Mail ivuga ko amashusho y’umuhango w’ibi bihembo yafashwe mbere y’uko umunsi nyirizina wo gutanga ibi bihembo bya VMAs ugera. Bamwe mu bahanzi baririmbye muri ibi birori hifashishijwe ikoranabuhanga, abandi baririmbira imbere y’abitabiriye ibi birori.

Umuhanzi w’umunya-Canada The Weeknd yaririmbye muri ibi birori indirimbo ye yise ‘Blinding Lights’ imaze amezi arindwi kuri shene ye ya Youtube, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 222.

Umuraperi DaBaby uri kwigaragaza muri iki gihe yaririmbye indirimbo nka ‘Blind’, ‘Rockstar’, ‘Peephole’ n’izindi. Mu bandi bahanzi baririmbye muri ibi birori barimo Billie Eilish, BTS, Lady Gaga na Ariana Grande wari uhataniye ibihembo mu byiciro icyenda.

Lady Gaga na Ariana Grande baririmbanye indirimbo ‘Rain On Me’ yanegukanye igihembo cy’indirimbo nziza ihuriweho ‘Best Collaboration for the song’. Lady Gaga wayoboye urutonde rw’abegukanye ibihembo, yavuze koi bi bihembo yegukanye ‘ari isi yanjye’, arenzaho ko we na Ariana Grande ari inshuti za nyazo.

Ariana Grande yanditse kuri Twitter avuga ko afite amarira y’ibyishimo nyuma y’uko yegukanye igihembo, ashima abafana n’abandi.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri MTV VMAs 2020

1. ALTERNATIVE

Machine Gun Kelly – “Bloody Valentine”

2.BEST Group

BTS

3.BEST K-POP

BTS – On

4.BEST COLLABORATION

Lady Gaga with Ariana Grande – Rain On Me

5.BEST DIRECTION

Taylor Swift – The Man – Directed by Taylor Swift

6.BEST LATIN

Maluma ft. J Balvin – Queì Pena

7.SONG OF THE YEAR

Lady Gaga with Ariana Grande – Rain On Me

8.BEST MUSIC VIDEO FROM HOME

Ariana Grande & Justin Bieber – Stuck with U

9.BEST POP

BTS – On

10.ARTIST OF THE YEAR

Lady Gaga

11.BEST HIP HOP

Megan Thee Stallion – Savage

12.PUSH BEST NEW ARTIST

Doja Cat

13.BEST ROCK

Coldplay – Orphans

14.BEST QUARANTINE PERFORMANCE

CNCO – Unplugged at Home

15.BEST ART DIRECTION

Miley Cyrus – Mother’s Daughter – Art Direction by Christian Stone

16.VIDEO OF THE YEAR

The Weeknd – Blinding Lights

17.MTV TRICON

Lady Gaga

Lady Gaga yakiriye igihembo cya 'FIRST EVER MTV Tricon Award'

Lady Gaga yigaragaje mu myambaro itandukanye mu bihembo bya MTV VMAs 2020

Lady Gaga yegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka 'Artist of the year'

Lady Gaga na Ariana Grande baririmbanye indirimbo 'Rain on Me'

Umuhanzikazi Lady Gaga yashimye igihembo yegukanye

Itsinda rya BTS ryegukanye igihembo cya 'Best Pop Video'

Umuhanzikazi Megan Thee Stallion yishimiye igihembo cya 'Best Hip-Hop Video' yegukanye

Doja Cat yegukanye igihembo cy'umuhanzikazi mushya wigaragaje 'Best New Artist'

Umuhanzi w'umunya-Canada The Weeknd waririmbye muri ibi birori yanegukanye igihembo cya 'Best R&B'

Machine Gun Kelly yegukanye igihembo cya 'Best Alternative Video'

Umuhanzi w'umunya-Colombia Malumba yegukanye igihembo cya 'Best Latin Music Video'

AMAFOTO: Dail Mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND