Kuva mu Ukuboza 2012, Shinzo Abe w’imyaka 65 yari Minisiteri w’Intebe mu gihugu cy’u Buyapani. Uyu muyobozi mukuru wa Guverinoma yatangaje ko mu mpera za Nzeli azegura ku mirimo ye kubera impamvu z’uburwayi.
Shinzo Abe yari igihangange muri
poritiki y’igihugu cy’Ubuyapani, dore ko yagiye ashingwa imirimo itandukanye
muri leta ndetse no mu ishyaka rye rya LDP (Liberal Democratic Party).
Ntitwakwirengagiza yuko uyu, Abe mu hagati y’umwaka wa 2005-2006, ubwo yari
yatorewe bene nk’uyu murimo yeguyeho nab wo yaweguyeho kubera iyi mpamvu y’uburwayi.
Indwara iteye Shinzo Abe kwegura
ku mirimo, si ubwa none imufashe nkuko byavuzwe haruguru. Iyi ndwara usibye mu
mwaka wa 2006 yamuzonze bikamuviramo kwegura ku mirimo na none, uyu Abe iyi
ndwara yatangiye kuyirwara ari mu kigero cy’imyaka 15, ikaba izwi nka
Ulcerative Colitis (iyi ndwara ifata urungano ngogozi).
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru
kuri uyu wa gatanu, nyakubahwa Shinzo Abe, nyuma yo gutangaza iby’imyegurire
ye, yongeye gushimira urwego rwita ku buzima muri icyo gihugu cyane cyane
abakora imiti. Impamvu nyamukuru yashimye aba bakora imiti nuko bashoboye
gukora umuti wa Asacol. Uyu muti mugukorwa kwawo yabigizermo uruhare doreko
uvura ubu burwayi arwaye.
Mu gihe cy’imyaka 8 yaramaze ku
buyobozi yaranzwe no kuzana poritiki z’ubukungu zigamije kubungabunga ubukungu
bw’iki gihugu; izwi cyane ni Abenomics yamwitiriwe. Magingo aya igihugu cye cyari ku mwaya wa 3 mu bihugu
bikungahaye mu isi. Mu myaka yashize Ubuyapani bwigeze kuba ku mwanya wa 2 mu
bihugu bikize nyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Shinzi Abe yatangaje kuri uyu wa gatanu kandi ko imirimo ashinzwe azayivaho burundu mu mpera za Nzeri ubwo azaba amaze kubona uzamukorera mu ngata.
TANGA IGITECYEREZO