RFL
Kigali

Mucyowera Jesca, ishyiga ry'inyuma muri Injili Bora yasohoye amashusho y'indirimbo ye bwite yise 'Jehova Adonai'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/08/2020 7:19
0


Nibavuga Injili Bora uhite wumva indirimbo 'Shimwa', 'Ndabihamya', 'Yee', 'Nzakambakamba', n'izindi zamamaye cyane mu gihugu. Ni umutwe w'abaririmbyi b'abahanga mu miririmbire n'imyandikire, ubarizwa mu Itorero rya EPR Gikondo. Ishyiga ry'inyuma muri iri tsinda, ni Mucyowera Jesca ari nawe wanditse zimwe muri izo ndirimbo zahembuye benshi.



Uyu muririmbyi ukomeye muri Injili Bora, ari we Mucyowera Jesca, ni mubyeyi w'abana 3 yabyaranye n'umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye kuwa 19/12/2015. Mucyowera ni umukristo muri EPR/ Gikondo. Kuririmba si ibya none ahubwo abirambyemo dore ko yabitangiye akiri umwana muto. Avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo.

REBA HANO INDIRIMBO 'JEHOVA ADONAI' YA MUCYOWERA JESCA


Mucyowera wakuriye i Rwamagana, avuka mu muryango w'abana 7, we akaba uwa 3. Mu mashuri yisumbuye (Secondaire) yize 'Gestion informatique' naho Kaminuza yiga icungamari (Finance) muri University of Kigali. Akazi akora ubu ni umuziki. Mu myaka 8 amaze muri Injili Bora, uyu muririmbyi avuga ko yungukiye byinshi muri iri tsinda birimo kumva amanota no kumenya uko yitwara imbere y'imbaga nyamwinshi.


Mucyowera Jesca amaze imyaka 8 muri Injiri Bora yamamaye mu ndirimbo 'Shimwa'

Mucyowera Jesca wanditse indirimbo 'Shimwa' ya Injili Bora imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni ku rubuga rwa Youtube, yavuze imyato iri tsinda ryamugize uwo ari we. Yagize ati "Injili Bora nayigiyemo mu 2012. Icyo nayivugaho ni uko ari itsinda ryiza! Icyo nungukiyemo mu biri technique ni ukwumva amanota (Note musicale) no kumenya uko witwara imbere ya publique". Kuri ubu Mucyowera Jesca ari gukora umuziki ku giti cye, gusa avuga ko azabifatanya no kuririmba muri Injili Bora.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mucyowera Jesca yadutangarije ibanga azakoresha kugira ngo hatagira gahunda itsikamira indi hagati y'ize bwite n'iza Injili bora. Yagize ati "Kuba ntangiye kuririmba ku giti cyanjye ntibivuze ko ngiye kuva muri Injili Bora ahubwo nzabifatikanya. Uburyo nzabikoramo ni ukudahuza gahunda za Injili Bora na gahunda zanjye bwite nk'umuhanzi".

REBA 'NDABIHAMYA' YA INJILI BORA YANDITSWE NA MUCYOWERA JESCA

 


Mucyowera yavuze ko azakomeza no kuririmba muri Injili Bora

Twamubajie indirimbo akunda cyane mu z'iri tsinda, ku isonga birumvikana hahise haza izo yanditse n'ukuboko kwe ari nazo z'iri tsinda zamamaye cyane mu gihugu. Ati "Indirimbo za Injili nkunda cyane ni 'Ndabihamya' na 'Shimwa'. Indirimbo nanditse ni nyinshi uhereye kuri izo maze kuvuga hejuru ko nkunda, n'izindi twavuga nk'iyitwa 'Mana ndaje', 'Imparakazi,' 'Kukwizera',..."

Kuva atangiye kuririmba ku giti cye, Mucyowera amaze gukora indirimbo eshatu ari zo; 'Amahitamo yanjye', 'Eloyi' na 'Jehova Adonai' ari nayo yonyine amaze gukorera amashusho. Yavuze ko iyi ndirimbo ye 'Jehova Adonai' ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu bose bizera Imana kwemera ubushake bwayo mu byo banyuramo byose (situations nziza cyangwa mbi).

Jesca Mucyowera yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Jehova Adonai'

REBA HANO INDIRIMBO 'JEHOVA ADONAI' YA MUCYOWERA JESCA WAMAMAYE MURI INJILI BORA


REBA HANO 'SHIMWA' YA INJILI BORA YANDITSWE NDETSE ITERWA NA MUCYOWERA JESCA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND