RFL
Kigali

Amategeko 5 y’amafaranga ukwiye kuzirikana niba ushaka gutera imbere

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:30/08/2020 19:54
0


Ubusanzwe ubuzima abantu babamo buratandukanye. Usanga buri wese agira uko akora ibintu bye ariko iyo bigeze ku mafaranga hari ibyo abantu baba bagomba guhuza.



Urugero nko gutanga amafaranga ntacyo witayeho burya hari igihe biba bishobora kukugaruka ukabyicuza. Kugira ngo rero ugire ubutunzi bushobora kugufasha mu gihe kirekire, ugomba gutangira kugendera kuri amwe mu mategeko y’amafaranga. Birashoboka ko hari ayakugora ariko iyo ubyitoje biraza kandi bigatanga umusaruro.

1. Izigame mbere yo gutangira kuyakoresha

Witegereza ko ubanza kugura buri kimwe cyose ukeneye kugira ngo uzigame ayo usaguye. Iyo ugiye muri ibyo byongera ibyo ugura ukanagura ibyo utari wateganyije kuko ubona ufite amafaranga. Ibi bituma ntacyo usagura ngo wizigame bikaba byadindiza inzozi zawe z’ahazaza.

Niba ubonye amafaranga banza ukureho ayo wizigama hanyuma upangire asigaye uyakoreshe ibindi bikorwa, ayo wazigamye uyabare nk’adahari ukoreshe ayo ubona ufite.

2. Pangira n’ibishobora kuba utabiteguye

Iyo witeguye ko hari ibishobora kukubaho utabiteganyije, bituma ntakiba ngo kigutungure. Ibi bihe by’icyorezo cya coronavirus cyakanguye abantu babona ko guteganya ikintu cyazakurengera bitunguranye ari ngombwa cyane igihe waba ugwiririwe n’ikibazo.

Ukeneye rero gutangira kugira amafaranga ushyira ku ruhande wenda ukishyura ubwishingizi mu kintu runaka cyangwa ibindi byatungurana bisanzwe.

3. Irinde kwishora mu bibazo bidashira

Ahantu honyine amafaranga abasha kuba atekanye ni ahantu hadahora akavuyo, imvururu mbese haba ikinyabupfura. Kugira ngo ubashe kubika kandi ugwize amafaranga yawe ni uko wirinda kwishyushya mu mutwe, ugaharanira guhora wavuye mu myenda urimo, ukishyura inguzanyo neza kandi ukirinda guhangana n’amategeko uko byagenda kose.

Itonde mu byo upanga gukora byose kandi wirinde kwinjira mu bikorwa bigamije kukugeza ku mukiro wa vuba utavunikiye. Ntugapfe kugura ikintu cyose ubonye ngo ni uko ubifitiye ubushobozi. Ntugahore utakaza amafaranga ngo uri kwiha ibihembo by’ibyo wagezeho. Ugomba kwigengesera kuko utaba uzi ikizaza ejo.

4. Hitamo iby'ingenzi mu byo ushaka kugeraho

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘isuri isambira byinshi igasohoza bike.’ Gukora ibintu ntakerekezo bituma utabigeraho. Gukora ibintu byinshi mu gihe kimwe bituma byose bidindira, ariko iyo ubanje iby'ingenzi byarangira ukazamura ibindi bigufasha no gukoresha ayo mafaranga neza.

Ugomba gufata igihe ugakora ku byo wifuza kugeraho bya vuba n’iby'igihe kirekire ukamenya uko ubitandukanya. Iyo ukora nta ntego ntabwo umenya iyo ugana cyangwa aho uhera.

5. Ntukagurize amafaranga nta ntego

Iyo umuntu afite amafaranga agira abantu bamwiyambaza ariko ugomba kuba maso. Si bibi kuba wagoboka umuvandimwe cyangwa inshuti, ariko niba ukwatse amafaranga wese utabasha guhakana utitaye ku mpamvu ayakwatse uzashiduka konti yawe iriho ubusa.

Ntukigire ikimenyabose kuri buri wese ushaka kuguza amafaranga ngo yumve ko ari wowe uyatanga ntacyo witayeho. Gerageza kumenya niba buri wese ugurije ari ngombwa, niba azakwishyura cyangwa niba koko ayo mafaranga akwatse byumvikana ko ayakeneye. Menya kandi inyangamugayo n’abatari inyangamugayo, abo ubona badashaka kukwishyura urekere aho kubaguriza.

Src:kenya24news






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND