RFL
Kigali

Justin na Hailey Beiber baguze inzu mu mujyi wa Los Angeles agera kuri Miliyari 25 Frw

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:29/08/2020 14:51
0


Justin Beiber n’umugore we Hailey Beiber baguze inzu mu gace ka Beverly Hills muri Los Angeles ku kayabo kagera kuri Miliyoni $25.8 ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari 25 Frw. Amakuru avuga ko ariho uyu muryango ugiye kwimukira



Abahanzi batandukanye ku isi uretse gukora umuziki bamwe ubu umuziki bawufatanya no gukora indi mishinga ibyara inyungu mu rwego rwo kongera amafaranga bavana mu muziki. Ku munsi w’ejo Justin Beiber n’umugore we Hailey Beiber baguze inzu ifite agaciro kagera kuri miliyoni $25.8M ni ukuvuga agera hafi kuri miliyari 25 Frw mu mujyi wa Los angeles.

Beibers

Justin Beiber n'umugore we Hailey Beiber

Aba bombi basanzwe bakora ubucuruzi bw’amazu dore ko no mu Kwakira umwaka ushize baherutse gushyira ku isoko inzu yabo ubwo Justin Beiber yashyiraga amafoto atandukanye ku rukuta rwe rwa Instagram ashishikariza uwaba uyishaka ko yaza akayigura.

Justin Beiber n’umugore we bivugwa ko nyuma yo kugura iyi nzu ariho bagiye kwimukira. Ni inzu nini cyane nkuko bigaragara iri ku buso bungana na metero kare (1022 m2), ikaba ifite ibyumba birindwi n’ubyogero icumi, pisine, ikibuga cy’umupira w’amaguru n’icya tennis. Iyi nzu yubatswe mu myaka 1980s, aho mu mwaka 2015 yaje kugurwa agera kuri Miliyoni $16.5M.

Beverly Hills Mansion
Mansion

Ni inzu iri ku buso binini mu gace ka Beverly Hills

Inside
Outside

inside

Outside
Outside

iyi nzu ifite imbuga nini

Justin na Hailey Beiber iyi nzu uyu bagiye kubamo iherereye mu gace ka Beverly Hills gatuwe n’ibyamamare bitandukanye muri leta zunze ubumwe za Amerika. Justin Beiber n’umugore we Hailey Beiber bazaba baturanye n’ibyamamare bitandukanye harimo nka Eddie Murphy, Slyvester Stallone, Sofia Vergara na Denzel Washington.

Justin Beiber n’umugore we Hailey Beiber basezeranye kubana akaramata muri Nzeri 2018 mu mugi wa New York. Justin Beiber yakundanye na Hailey Baldwin nyuma yo kumara igihe cyinini mu rukundo n'umuhanzikazi Selena Gomez. Hailey Baldwin yamenyekanye cyane nk’umunyamideli.

Beibers
Beibers
Justin na Hailey basezeranye kubana akaramata muri Nzeri 2018

Mu gihe cya Guma mu rugo (Lockdown) aba bombi bari kumwe aho basusurutsaga abakunzi babo ku rukuta rwa Facebook mu kiganiro cy’uruhererekane bise “The Beibers On Watch”.

Src: Daily Mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND