Justin Beiber n’umugore we Hailey Beiber baguze inzu mu gace ka Beverly Hills muri Los Angeles ku kayabo kagera kuri Miliyoni $25.8 ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari 25 Frw. Amakuru avuga ko ariho uyu muryango ugiye kwimukira
Abahanzi batandukanye ku isi uretse gukora umuziki bamwe
ubu umuziki bawufatanya no gukora indi mishinga ibyara inyungu mu rwego rwo kongera
amafaranga bavana mu muziki. Ku munsi w’ejo Justin Beiber n’umugore we Hailey Beiber
baguze inzu ifite agaciro kagera kuri miliyoni $25.8M ni ukuvuga agera hafi
kuri miliyari 25 Frw mu mujyi wa Los angeles.
Justin Beiber n'umugore we Hailey Beiber
Aba bombi basanzwe bakora ubucuruzi bw’amazu dore ko no
mu Kwakira umwaka ushize baherutse gushyira ku isoko inzu yabo ubwo Justin
Beiber yashyiraga amafoto atandukanye ku rukuta rwe rwa Instagram ashishikariza
uwaba uyishaka ko yaza akayigura.
Justin Beiber n’umugore we bivugwa ko nyuma yo kugura
iyi nzu ariho bagiye kwimukira. Ni inzu nini cyane nkuko bigaragara iri ku buso
bungana na metero kare (1022 m2), ikaba ifite ibyumba birindwi n’ubyogero
icumi, pisine, ikibuga cy’umupira w’amaguru n’icya tennis. Iyi nzu yubatswe mu
myaka 1980s, aho mu mwaka 2015 yaje kugurwa agera kuri Miliyoni $16.5M.
Ni inzu iri ku buso binini mu gace ka Beverly Hills
iyi nzu ifite imbuga nini
Justin na Hailey Beiber iyi nzu uyu bagiye kubamo iherereye mu gace ka
Beverly Hills gatuwe n’ibyamamare bitandukanye muri leta zunze ubumwe za
Amerika. Justin Beiber n’umugore we Hailey Beiber bazaba baturanye n’ibyamamare
bitandukanye harimo nka Eddie Murphy, Slyvester Stallone, Sofia Vergara na
Denzel Washington.
Justin Beiber n’umugore we Hailey Beiber basezeranye kubana akaramata muri Nzeri 2018 mu mugi wa New York. Justin Beiber yakundanye na Hailey Baldwin nyuma yo kumara igihe cyinini mu rukundo n'umuhanzikazi Selena Gomez. Hailey Baldwin yamenyekanye cyane nk’umunyamideli.
Mu gihe cya Guma mu rugo (Lockdown) aba bombi bari
kumwe aho basusurutsaga abakunzi babo ku rukuta rwa Facebook mu kiganiro cy’uruhererekane
bise “The Beibers On Watch”.
Src: Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO