RFL
Kigali

Canada: Umuramyi Patrick Byishimo yasohoye indirimbo nshya avuga intego yimirije imbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/08/2020 12:51
0


Umuhanzi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana Patrick Byishimo, yasohoye amashusho y’indirimbo ya gatanu yitwa “Ubuntu bwawe” ashimangira intego yihaye y’uko abantu bazamenya Imana binyuze mu bihangano bye.



Patrick Byishimo ni umusore ukijijwe utuye muri Canada usanzwe akorera Imana binyuze mu bihangano bitandukanye agenda asohora mu buryo bw’amajwi n’amashuho.

Azwi cyane mu ndirimbo ‘Najua’ yatangije urugendo rwe rw’umuziki mu myaka ibiri ishize, ‘Yesu aranzi’ yakoranye na Gentil Misigaro, ‘Unyuhagire’, ‘Shirubwoba’ ndetse na ‘Ubuntu bwawe’ yasohoye. Mu ndirimbo ‘Ubuntu bwawe’ yavuzemo ko abantu bakwiye kwiringira Imana yatanze umwana wayo kugira ngo abacungure.

Avuga ko ari imwe mu ndirimbo ze yitondeye gukora byanamufashe hafi amezi icyenda kugira ngo ayisohore iherekejwe n’amashuho. Ni indirimbo yitezeho ko izagera kure kandi izakiza imitima ya benshi ihindukire imenye Imana.

Patrick Byishimo w’imyaka 22 yabwiye INYARWANDA ko umuziki we urambirije ku gukora indirimbo zizahindura imitima ya benshi, abataramenya Imana bakayimenya binyuze mu ndirimbo ze. Avuga ko ibi atazabikora wenyine, kuko anatekereza no gukorana indirimbo n’abahanzi bafite amazina mu muziki uhimbaza Imana.

Ati “...Mu muziki ndi gukora nzanye imbaraga ntagusubira inyuma ndakomeje gukora cyane. Ni byinshi byiza biri imbere Imana izakomeza itubashishe.” Akomeza avuga ko agiye gukomeza gusohora indirimbo nziza, kandi ngo Album nayo ari kuyitegura mu minsi iri imbere.

Uyu musore avuga ko afite inzozi z’uko imitima ya benshi izamenya Imana biciye mu mpano Imana yamuhaye. Ati “Ni ukuvuga ubutumwa abataramenya Imana bakayimenya. Bibiliya iravuga ngo tugende mu mahanga yose tuvuge ubutumwa bwiza.”

Uyu muhanzi avuka mu muryango w’abana umunani, abahungu bane n’abakobwa bane, batuye muri Canada. Yatangiye gukorera Imana kuva mu 2014 ari mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya ari nabwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Najua Alimaliza”.

Byishimo Patrick uzi gucuranga piano na gitari yaririmbye muri korali zitandukanye afasha benshi batandukanye mu miririmbire ari nako yandika indirimbo ze mu bitabo. Afite intego yo gufasha abakiri bato kumurika impano zabo mu muziki, kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana, gufasha abababaye n’ibindi.

Umuramyi Patrick Byishimo ubarizwa muri Canada yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ubuntu bwawe'

Byishimo yavuze ko afite intego y'uko abantu bazamenya Imana binyuze mu bihangano bye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUNTU BWAWE' YA PATRICK BYISHIMO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND