RFL
Kigali

Mukwiye Inka y’ubumanzi! Min.Bamporiki yacyeje indirimbo nshya ya Jules Sentore na Yvan Buravan

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/08/2020 8:43
0


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yashimye Jules Sentore na Yvan Buravan basohoye indirimbo ‘Ni Rwogere’ yamaze Abanyarwanda umwuma bari bamaranye iminsi.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020 nibwo Jules Sentore yasohoye amashusho y’indirimbo yitwa ‘Ni Rwogere’ yakoranye n’umuhanzi Yvan Buravan yubakiye kuri gakondo nyarwanda. 

Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu ko urukundo rukwiye kuba inganza marumbo muri bo, kandi igashishikariza abakuze kururaga abato.

Sentore na Buravan bavuga ko urukundo ntacyo warugereranya nacyo kandi ko aho ruri ntihaba umwaga.

Bavuze ko urukundo ari umwambaro w’umurimbo, rukaba umuringa ubereye ukuboko n’urunigi runigirijwe ijosi.

Jules Sentore ati “Harambe rwo nabarugira. Rukomeze ruganze. Rutubere akabando k’iminsi.”

Buravan we avuga ko urukundo “Rwahuje Data na Mama, rurasendera intwari ndaseruka. Urwo mbabwira nirwo rudutera kwanda rugwa neza kandi cyane, rutemba ituze.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yanditse kuri Twitter avuga ko Jules Sentore na Yvan Buravan bakwiye inka y’ubumanzi [Inka yahabwaga uwarushije abandi ku rugamba] ku bw’indirimbo nziza.

Bamporiki yavuze ko hari hashize igihe nta ndirimbo nzima isohoka, bityo ko aba bahanzi bakijije abanyarwanda umwuma bari bamaranye iminsi.

Yagize ati “Mukwiye inka y'ubumanzi Benimana. Iyi nganzo nimuyirambure mugorore umuhogo bigere ejo. Mudukize umwuma umaze iminsi aha tugororoke, muraba mutoje, munahabuye abendaga guhaba.”

Bamporiki yabwiye Sentore na Buravan gukomeza gupfundikira kuri iyi nganzo kuko nawe ayibereye umugaragu.

Umuhanzi Jules Sentore yashimye Minisitiri Bamporiki wanyuzwe n’inganzo ye na Buravan, avuga ko agikomeye kuri “gakondo yacu umuco wacu’.

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga, bashimye indirimbo ya Sentore na Buravan, basaba buri wese gushyigikira gakondo.

Umunyarwanda ukunda kandi ukomeye ku muco w’Abanyarwanda Ntazinda Marcel, ati “Ijambo gushima ni rigufi mu migemo rikaba rigari mu bisobanuro iyo urirebeye mu gaciro utabonera igiciro.

“Inganzo nk'iyi n'umutware abona ko ikwiye inka y'ubumanzi abanyarwanda twese tubonye hari icyo ikwiye, ndabona iyi sôoko yaba bahungu buje ubuhanga yadudubiza tukizihirwa.”

Umushinga w’iyi ndirimbo ‘Ni Rwogere’ watangiye gukorwa kuva mu mwaka ushinze. Uretse ibicurangisho nka piano na gitari byumvikanamo, ibindi birimo ni amajwi y’aba bahanzi bakoresheje bigana ibicurangisho bitandukanye.

N’iyo ndirimbo ya mbere Sentore na Buravan bakoranye kuva batangira urugendo rw’umuziki nk’abahanzi bigenga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Sentore na Buravan abasaba gukomeza kuyipfundikiraho kuko nawe ayibereye umugaragu

Jules Sentore yahuje imbaraga na Yvan Buravan bakorana indirimbo 'Ni Rwogere' yashimwe na Minisitiri Bamporiki Edouard

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI RWOGERE' YA JULES SENTORE NA YVAN BURAVAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND