RFL
Kigali

Chadwick Boseman (T'Challa) umukinnyi w'imena muri Filime 'Black Panther' ikunzwe ku Isi yitabye Imana ku myaka 43

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/08/2020 7:14
1


Chadwick Boseman umugabo ufite izina rikomeye muri Cinama watumbagirijwe izina na Filime 'Black Panther' yiganjemo abakinnyi b'Abirabura akinamo yitwa T’Challa cyangwa Black Panther (Igisamagwe cy'umukara), yitabye Imana ku myaka 43 azize indwara ya Cancer yari amaranye imyaka ine.



Uyu mugabo w'icyamamare muri Sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi hose muri rusange yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 29 Kanama 2020. Ni amakuru yahamijwe n'abo mu muryango we, watangaje ko nyakwigendera Chadwick Boseman yapfiriye iwe i Los Angeles muri Amerika. Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi mu bakunzi ba Sinema by'umwihariko abakunzi ba filime 'Black Panther' uyu mugabo akinamo nk'umukinnyi w'imena, iyi ikaba imwe muri filime zikunzwe cyane ku Isi.

Muri iyi Filime 'Black Panther' yiganjemo abakinnyi b'Abirabura, Chadwick Boseman akina yitwa T'Challa aho aba ari Umwami w'igihugu, Wakanda, cyo muri Afrika kiri ahantu hihishe ariko giteye imbere cyane mu ikoranabuhanga. Ni umwanya yagiyeho asimbuye se wari umwami w'iki gihugu.  Abandi bakinnyi bagaragara muri iyi filime ni Michael B. Jordan uzwi muri filime yitwa Creed, Lupita Nyong’o, Danai Gurira, Martin Freeman, Angela Bassett, Daniel Kaluuya, Letitia Wright, Winston Duke, Forest Whitaker na Andy Serkis.


Chadwick Boseman yitabye Imana ku myaka 43


Chadwick Boseman na Lupita ni bamwe mu bakinnyi b'imena muri Filime 'Black Panther'


Chadwick Boseman yitabye Imana azize indwara ya cancer

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iteriteka lam pascal1 year ago
    imana imwakire tuzogum tumwibuk kwi frim yakiny





Inyarwanda BACKGROUND